Bugesera FC yahagamye Rayon Sports mu mukino Ulimwengu yongeye guhushamo penaliti
Yanditswe: Friday 08, Mar 2019
Ikipe ya Rayon Sports yabuze amahirwe yo gufata umwanya wa mbere wa shampiyona by’agateganyo, nyuma yo guhagamwa na Bugesera FC yari yayakiriye kuri stade ya Kigali bakanganya igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona.
Bugesera FC yari imaze imyaka myinshi itabasha kugira icyo itwara Rayon Sports I Kigali,yayikanze ahababaza iyibuza amahirwe yo gufata umwanya wa mbere wa shampiyona by’agateganyo,banganya igitego 1-1.
Muri uyu mukino wagombaga gutangira saa moya z’umugoroba,wigijwe inyuma igice cy’isaha kubera ibirori byo byaberaga muri stade ya Kigali.
.
Bugesera FC yari yakiriye umukino,yafunguye amazamu ku munota wa 18 ku gitego cya Nzigamasabo Steve ku mupira yahawe na Samson Ikwechukwu,cyayifashije kurangiza igice cya mbere iyoboye umukino.
Ku munota wa 55 nibwo Rayon Sports yagarutse mu gice cya kabiri yariye karungu yahawe penaliti nyuma y’aho rutahizamu Rafael da Silva yakorerwagaho ikosa mu rubuga rw’amahuna,Jules Ulimwengu ayitera mu maboko y’umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu uzwi shawulini wa Bugesera FC.
Iyi ni penaliti ya kabiri rutahizamu Jules Ulimwengu ahushije nyuma y’iyo yahushije Rayon Sports ikina na Sunrise FC ku mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona.
Rayon Sports ntiyacitse intege,yakomeje gusatira bikomeye kugeza ku munota wa 76 ubwo Jules Ulimwengu yikosoraga atsindira Rayon Sports igitego cyo kwishyura cyatumye akomeza kuyobora abatsinze byinshi na 12.
Rayon Sports yabuze amahirwe yo gukura APR FC ku mwanya wa mbere by’agateganyo,kuko igize amanota 44 mu gihe uyu mukeba wayo ayoboye shampiyona n’amanota 45 mbere y’umukino azakina na Etincelles FC ku munsi w’ejo.
Ibitekerezo
Rayon abakinnyi bayo batahizamu ntibazi icyobashaka kbs. bariya ntagikombe batwara hano pe, ikindi mukibuga ntawuyobora abandi, bose bigize abakongwe.