skol
fortebet

Bugesera FC yatesheje amanota APR FC itagikanganye

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Tuesday 10, Oct 2023

Bugesera FC yatesheje amanota APR FC itagikanganye

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya APR FC iyanganyije na Bugesera FC igitego kimwe kuri kimwe, mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium

Uyu mukino wasozaga imikino ine yabaye kuri uyu wa kabiri, aho watangiye ku isaha ya Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

APR FC niyo yatangiye ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Victor Mbaoma n’umutwe,ku mupira mwiza yahawe na Ishimwe Christian ku munota wa 17 w’umukino.

Umukino wenda kurangira, Tuyihimbaze Gilbert yaje gutsinda igitego cyo kunganya ku ruhande rwa Bugesera FC, ayifasha gutahana inota rimwe.

Uyu n’undi mukino umutoza Thierry Forger yababaje abakunzi ba APR FC kuko atabashije kwinjiza ibitego byinshi hakiri kare ngo bace intege Bugesera.

Nkuko byagenze ku mukino wa Musanze FC,APR FC yakinnye yugarira mu minota ya nyuma birangira yishyuwe.

Ku ruhande,Rayon Sports iyobowe n’Umutoza w’Agateganyo, Mohamed Wade, yakoze imyitozo ya nyuma kuri uyu wa Kabiri mbere yo kwakira Etoile de l’Est i Nyamirambo kuri uyu wa Gatatu. Ni ku munsi wa Gatandatu wa Shampiyona.

Musanze FC iracyayoboye urutonde rwa Shampiyona nyuma y’Umunsi wa Gatandatu, APR FC yatsikiye imbere ya Bugesera FC, inanirwa kuyishyikira mu manota.

Imikino APR FC izakurikizaho :

Mukura VS
Etiencelles FC
Rayon Sports

Uko urutonde ruhagaze nyuma y’umunsi wa Gatandatu:

1. Musanze FC 13 Pts
2. APR FC 11 Pts (-1)
3. Amagaju 9 Pts (-1)
4. MUKURA VS 9 Pts

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa