Bugingo na Omborenga bakomoje ku byo kugambanira Rayon Sports bahozemo
Yanditswe: Saturday 05, Jul 2025
Myugariro Bugingo Hakim na Omborenga Fitina bagaragaje ko babeshyewe ko bagambaniye Rayon Sports bahozemo mbere yo kwerekeza muri APR FC.
Aba bakinnyi babigarutseho ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nyakanga 2025 mu birori byiswe APR FC ku ivuko byabereye ku Mulindi mu Karere ka Gicumbi.
Bugingo Hakim aherutse kwerekeza muri APR FC, nyuma yo gusoza amasezerano muri Rayon Sports.
Mu minsi ya nyuma n’umwe mu bashyirwaga mu majwi n’abafana ba Murera bamushinja kudakinana ishyaka kuko yamaze kugurwa na mukeba.
Abajijwe uko byagenze n’uko yakiraga aya magambo, Bugingo yagize ati “ Bwa mbere byarantunguye ariko ibyo bavugaga ntabwo byari ukuri, kuko hari igihe uramuka utameze neza ariko ntabwo bivuze ko wagiye mu kibuga ushaka gutsindisha ikipe. Ikindi burya ntabwo wabuza abantu kuvuga ibyo bashaka.”
Uyu mukinnyi afite akazi gakomeye ko kuzahanganira umwanya wa Niyomugabo Claude, ibyo avuga ko buri wese agira ibihe bye bityo azahatanira umwanya.
Ati “Buri mukinnyi agira ibihe bye, nzakora cyane n’umutoza azakora amahitamo ye.”
Myugariro Omborenga Fitina nawe aherutse gusubira muri APR FC nyuma yo kugira umwaka mubi muri Rayon Sports.
Kimwe n’abandi, uyu mukinnyi yashinjwe kurya ruswa, Rayon Sports ikabura Igikombe cya Shampiyona, ibyo yamaganira kure.
Ati “Ni umwaka utaragenze neza kubera ibibazo byagiye bivuka. Nabonaga binyituraho gutyo, abantu bambwira ko nariye ruswa simbihe agaciro.”
“Nabimenye nyuma mvuyemo ubwo nicaranaga na Thaddée (perezida) mubwiza ukuri ubwo twaganiraga ku gutandukana, musaba kuzanyereka ibintu bigaragaza ko nariye ruswa koko ariko nta gihamya cyari gihari nawe ntacyo yari afite.”
Abajijwe imikino nyirizina bavugaga ko yariyeho ruswa yagize ati “Ntabwo bavugaga umukino runaka ariko bavugaga ko nta gikina neza, mubwira ko icyo nshimira Imana bankuye mu ikipe iri ku mwanya wa mbere bityo ntacyo nishinja.”
Aba bakinnyi bombi bishimiye igikorwa cya APR FC ku ivuko cyane ko ari inshuro ya mbere bari bageze ku Mulindi aho yashingiwe ndetse banarushijeho gusobanukirwa amateka y’ikipe bakinira.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *