skol
fortebet

Bukuru Christophe yagarutse mu ikipe ya Rayon Sports

Yanditswe: Friday 28, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wo hagati mu kibuga Bukuru Christophe w’imyaka 25 y’amavuko, yasubiye mu ikipe yahozemo ya Rayon Sports yaherukaga kuvamo yerekeza muri APR FC muri 2019.
Bukuru wari udafite ikipe nyuma yo kwirukanwa na APR FC,yamaze kumvikana na Rayon Sports aho azayikinira mu mikino yo kwishyura.
Uyu mukinnyi wagize ibihe byiza muri APR FC ariko bagatandukana nabi,aje gufasha Rayon Sports mu kibuga hagati cyane ko abakinnyi bayikiniye mu gice kibanza batari ku rwego rwayo.
Rayon Sports kandi (...)

Rayon Sports kandi bivugwa ko yamaze kumvikana na Kwizera Pierrot wayigiriyemo ibihe byiza nawe akaba yasinye uyu munsi.

Ku cyumweru tariki 16 Gicurasi 2021 nibwo ikipe APR FC yirukanye mu mwiherero uyu wari umukinnyi wayo Bukuru Christopher kubera imyitwarire mibi.

Bukuru yavutse tariki 8 Kanama 1996. Yakuriye muri Vitalo avuye muri Centre yitwa La Pepiniere. Nyuma yerekeje muri LLB Academique. Mu Rwanda yabanje gukina muri Sec Academy ayivamo akinira Rwamagana FC. Nyuma yaho yerekeje muri Mukura VS ayimaramo imyaka 2 nyuma yerekeza muri Rayon Sports nayo yamazemo imyaka 2 abona kwerekeza muri APR FC

Akina mu kibuga hagati kuri numero 8 cyangwa inyuma ya ba rutahizamu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa