skol
fortebet

Buregeya Prince yerekeje muri AS Kigali

Yanditswe: Friday 18, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro Buregeya Prince, utari ufite ikipe nyuma yo gutandukana na APR FC, yerekeje muri AS Kigali, asinya amasezerano y’umwaka umwe.

Sponsored Ad

Kuva muri Kamena, Buregeya nta kipe yari afite ubwo yatandukanaga na APR FC yari amazemo imyaka irindwi ndetse na gahunda yari afite zo kujya muri Iraq, gukinira ikipe ya Al-Nasiriya yo mu cyiciro cya Kabiri ntizamukundiye.

Ntabwo ari Buregeya werekeje muri AS Kigali gusa, kuko asanze Bukuru Christophe nawe wasinye amasezerano y’umwaka umwe. Bukuru yanyuze mu makipe atandukanye arimo APR FC, Rayon Sports, Mukura, ndetse akaba yaherukaga muri Rutsiro FC.

Mu mpera z’iki cyumweru ubwo shampiyona iza gusubukurwa, biteganyijwe ko mu mukino w’umunsi wa gatandatu, AS Kigali izakira Vision FC ku wa Mbere, tariki 21 Ukwakira 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa