skol
fortebet

BURERA: Abaturage bafite amatsiko y’ejo hazaza bitewe n’ibyo babona ubu

Yanditswe: Thursday 23, Mar 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi w’akarere ka Burera Uwambajemariya Florence
Abaturage bo mu karere ka Burera bafite amatsiko menshi yo kureba ejo hazaza, harangwa n’iterambere batabasha kwiyumvisha bahereye ku ryo bagezeho mu myaka mike.
Akarere ka Burera kagizwe n’icyaro ariko kirangwamo ibikorwaremezo bitandukanye, birimo amashanyarazi, amazi, imihanda myiza amavuriro n’amashuri byegereye abaturage.
Ibyo bikorwaremezo bavuga ko bibagezeho mu gihe gito, cyane nyuma y’umwaka wa 2000, bituma bizera ko mu imyaka (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’akarere ka Burera Uwambajemariya Florence

Abaturage bo mu karere ka Burera bafite amatsiko menshi yo kureba ejo hazaza, harangwa n’iterambere batabasha kwiyumvisha bahereye ku ryo bagezeho mu myaka mike.

Akarere ka Burera kagizwe n’icyaro ariko kirangwamo ibikorwaremezo bitandukanye, birimo amashanyarazi, amazi, imihanda myiza amavuriro n’amashuri byegereye abaturage.

Ibyo bikorwaremezo bavuga ko bibagezeho mu gihe gito, cyane nyuma y’umwaka wa 2000, bituma bizera ko mu imyaka iri imbere bazaba bahagaze neza kurushaho bitewe nibyo babona ubu.

Uwitwa Kalisa Jean Claude utuye mu kagari ka Ndago mu Murenge wa Rusarabuye muri ako karere yabwiye ikinyamakuru Umuryango ko abona mu imyaka iri mbere Burera izaba ifite umujyi ukomeye cyane.

Ati”Tumeze neza cyane, amashanyarizi yatumye abantu bihangira imirimo bamwe barogosha, abandi barasudira. Ubundi kera ntiwashoboraga kubano aho ucaginga telefoni yawe ariko ubu byarakemutse, imihanda irakorwa bamwe tubona akazi. Mbese umuturage w’aha ku munsi yinjiza amafaranga nk’igihumbi mu gihe mu myaka yashize atarengaga 500, urumva ko minsi iri imbere aziyongera.”

Umuyobozi w’aka karere, Uwamabajemariya Florence yabwiye ikinyamakuru Umuryango ko iterambere ry’umuturage rizakomeza kwiyongera buri uko bazenda bakataza mu iterambere bitewe n’ingamba bafite zirimo kongerera aba baturage amashanyarazi no kugeza amazi kuri bose.

Ati”Nkurikije ibyo dufite nibyo turimo guteganya ejo hazaza h’abaturage bacu hazaba hameze neza, mu rwego rwo kubongererera amashanyarazi turimo gutegura uburyo twabyaza umuyaga n’izuba amashyanyarazi, kandi nizo nganda ziciriritse dufite ni abaturage bacu bazikoramo, n’ibindi byose bizagenda biza nibo bazajya bahabwa akazi.”
Akarere ka Burera gatuwe n’abaturage 360,455 bibumbiye mu ngo zisaga ibihumbi 71, ku buso bwa kilometero kare 644.5.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa