Buriya abafana ntabwo rimwe na rimwe bubaha – Hakizimana Muhajiri yahaye ubutumwa Abafana ba APR FC
Yanditswe: Monday 12, Aug 2024

Rutahizamu Hakizimana Muhadhjili ukinira Police fc yabwiye abakunzi ba Apr fc ko batigeze bamwubaha, yongeraho ko umupira udakinirwa hanze ukinirwa mu kibuga.
Ibi Muhadjili yabitangaje nyuma yo gutwara igikombe cya Sper Cup batsinze Apr fc Penalite 6-5 aho iminota isanzwe yarangiye ari ubusa ku busa.
Ati “Buriya abafana ntabwo rimwe na rimwe bubaha, APR FC ni ikipe umuntu yakoreye kandi ntabwo nayivuyemo nabi, ukuntu bitwaraga ntabwo bikwiye, bityo uba ugomba kubereka ko umupira udakinirwa hanze ahubwo ukinirwa mu kibuga”.
Abafana ba APR FC bakomeje kumvikana baha induru Muhadjili bamu bwira ko ashaje.
Nyuma yo gutera penaliti ikinjira Muhadjili nawe yababwiye ko bagomba gutuza abereka ko atishimiye uko bitwaye kuri uwo mukino.
Hakizimana abajijwe kubijyanye n’icyemezo cyo kongera umubare wa banyamahanga yavuze ko ntacyo bimutwaye nubwo bazana abanyamahanga 20.
Ati “Nubwo bazana abanyamahanga 20 nta kibazo, njye nahuye n’abakinnyi benshi hanze y’u Rwanda. Utinya ko abanyamahanga bongerwa ni uba utiyizeye, njye baba batumye nkora cyane".
Hakizimana Muhadjiri kandi yemeje ko yaragiye kujya muri Rayon Sports ubwo isoko ry’igura n’igurisha ryari ririmbanije gusa ubu yishimira amahitamo yakoze yo kujya muri Police fc.
Ati “Nahisemo neza kuguma muri Police kuko natwaye ibikombe. Mu mupira buri wese aba afite icyerekezo ni byo ko hari abifuzaga ko najya muri Rayon Sports ariko nafashe icyemezo cyo kuguma muri Police fc.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *