skol
fortebet

Burundi: Abagore bitwaye neza mu gikombe cy’Amahoro bahembwe ihene [AMAFOTO]

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Monday 07, Aug 2023

Burundi: Abagore bitwaye neza mu gikombe cy'Amahoro bahembwe ihene [AMAFOTO]

Sponsored Ad

skol

Mu gihugu cy’u Burundi hasojwe irushanwa ry’amahoro mu mupira w’amaguru w’abagore,aho Zone Buterere yegukanye igikombe bikarangira ihembwe ihene 3 ndetse n’ibahasha irimo amafaranga.

Iyi kipe yahawe igikombe,ihene eshatu n’amafaranga nyuma yo gutsinda zone Buyenzi ibitego 2 kuri 1 mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro mu bagore.

Buyenzi yabaye iya kabiri, yahawe ihene 2,naho Zone Kinama yabaye iya 3 yahawe ihene imwe.

Ibi bivuze ko mbere y’umukino hari hateguwe ihene 6 zo guhemba aya makipe muri iki gikombe cy’Amahoro mu bagore.

Mu mafoto yashyizwe hanze na Iteka FM yagaragaje aba bagore bishimiye ibi bihembo bikomeje kuvugwa cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa