Mu gihugu cy’u Burundi hasojwe irushanwa ry’amahoro mu mupira w’amaguru w’abagore,aho Zone Buterere yegukanye igikombe bikarangira ihembwe ihene 3 ndetse n’ibahasha irimo amafaranga.
Iyi kipe yahawe igikombe,ihene eshatu n’amafaranga nyuma yo gutsinda zone Buyenzi ibitego 2 kuri 1 mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro mu bagore.
Buyenzi yabaye iya kabiri, yahawe ihene 2,naho Zone Kinama yabaye iya 3 yahawe ihene imwe.
Ibi bivuze ko mbere y’umukino hari hateguwe ihene 6 zo guhemba aya makipe muri iki gikombe cy’Amahoro mu bagore.
Mu mafoto yashyizwe hanze na Iteka FM yagaragaje aba bagore bishimiye ibi bihembo bikomeje kuvugwa cyane.





Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *