skol
fortebet

Bushali yiyemeje gushinga ikipe ya ruhago yahaye izina ritangaje

Yanditswe: Friday 29, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi Hagenimana Jean Paul uzwi nka Bushali, yahishuye ko agiye gushinga ikipe y’umupira w’amaguru azita ‘Onze Boule’ ariko yirinze gutangaza byinshi kuri yo ngo ba KNC batamushishura.
Uyu muhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda mu njyana ya Kinyatrap ,yatangaje ibi kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nyakanga 2022 ubwo yari mu kiganiro Urukiko gitambuka kuri Radio 10.
Bushali cyangwa Bushido n’andi mazina atandukanye yiyita, yavuze ko asanzwe akurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru kuko muri ruhago (...)

Sponsored Ad

Umuraperi Hagenimana Jean Paul uzwi nka Bushali, yahishuye ko agiye gushinga ikipe y’umupira w’amaguru azita ‘Onze Boule’ ariko yirinze gutangaza byinshi kuri yo ngo ba KNC batamushishura.

Uyu muhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda mu njyana ya Kinyatrap ,yatangaje ibi kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nyakanga 2022 ubwo yari mu kiganiro Urukiko gitambuka kuri Radio 10.

Bushali cyangwa Bushido n’andi mazina atandukanye yiyita, yavuze ko asanzwe akurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru kuko muri ruhago nyarwanda asanzwe afitemo inshuti nyinshi nk’umunyezamu w’Amavubi Kwizera Olivier, myugariro Rwatubyaye Abdul, ndetse na Muhire Kevin.

Ati “Njya niyongoza nko mu myitozo nkajya kubareba kuko ni abavandimwe bampora hafi no mu muziki wanjye. Urumva ntabwo wabura umwanya wo kujya kubareba.”

Umunyamakuru amubajije ku makuru amaze iminsi avugwa ko yaba agiye gushinga ikipe, yahise amusubiza vuba na bwangu ati “Yeah yeah Onze Boule.”

Umunyamakuru ahita mubaza niba iryo ari izina ry’ikipe agiye gushinga, asubiza agira ati “Yego kabisa, Onze Boule.”

Ababijwe igisobanuro cy’iri zina ridasanzwe, Bushali yagize ati “Ntabwo nahita mbisobanura kuko abakire nka ba KNC baba baricanye, ashobora guhita abigira Academy bimwe twahoze twita gushishura.”

Bushali uvuga ko igitekerezo cyo gushinga ikipe yakize kubera kugira inshuti nyinshi zikina ruhago, akumva ko na we agomba gushora imari muri ruhago.

Avuga kandi ko iyi kipe ye izaba iri ku rwego rwo hejuru ugereranyije n’izindi zo mu Rwanda kuko azayigurira imodoka izaba irimo buri kimwe. Ati “Onze Boule bayitege.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa