Byabarenze gusura u Rwanda!!!Ramos na bagenzi be bavuze byinshi ku rugendo rwabo
Yanditswe: Tuesday 03, May 2022

Benshi mu banyarwanda bakurikirana imyidagaduro barabizi ko ibihangange 4 bikina muri PSG birimo Sergio Ramos,Keylor Navas,Julian Draxler na Thilo Kehler bari mu Rwanda ndetse banatembereye hirya no hino bareba ubwiza bw’urw’imisozi 1000.
Kuri uyu wa Mbere tariki 2 Gicurasi 2022, abakinnyi ba Paris- Saint Germain bahuye n’abafana babo mu Rwanda. Bahuye kandi n’abana bagize irerero rya Paris Saint-Germain mu Rwanda.
Ubwo baganiraga n’abakunzi ba PSG mu Rwanda,aba bakinnyi bagarutse kuri byinshi (...)
Benshi mu banyarwanda bakurikirana imyidagaduro barabizi ko ibihangange 4 bikina muri PSG birimo Sergio Ramos,Keylor Navas,Julian Draxler na Thilo Kehler bari mu Rwanda ndetse banatembereye hirya no hino bareba ubwiza bw’urw’imisozi 1000.
Kuri uyu wa Mbere tariki 2 Gicurasi 2022, abakinnyi ba Paris- Saint Germain bahuye n’abafana babo mu Rwanda. Bahuye kandi n’abana bagize irerero rya Paris Saint-Germain mu Rwanda.
Ubwo baganiraga n’abakunzi ba PSG mu Rwanda,aba bakinnyi bagarutse kuri byinshi birimo inzozi bakuranye,akazi kabo ndetse banagaruka ku rugendo rw’amateka bagiriye mu Rwanda.
Abajijwe uko yakiriye gusura u Rwanda,Sergio Ramos yagize ati "Mbere na mbere ndashimira uko nakiriwe kandi kuva ku munsi wa mbere byari byiza cyane.Tuzahora twibuka urkundo rwinshi mwatweretse.Uru rugendo ntabwo rwari rusanzwe!
Abajijwe uko yakiriye guhura n’ingagi mu birunga,Thilo Kehler yagize ati "Byari bimeze nko kuba hamwe n’inshuti.Kuri twese ni ikintu cyiza twungutse mu buzima.Uyu munsi ndashimira buri wese kuba nabashije kugera muri Pariki y’Ibirunga.Kubona ingagi ni ikintu kidasanzwe cyane ko muri twe ntawari warigeze kuzibona.Twishimiye kuba turi hano..."
Uretse kuba aba bakinnyi bishimiye gusura u Rwanda bakanabona byinshi birutatse,bavuze ku buzima bwabo kuva batangiye gukina umupira w’amaguru.
Ramos abajijwe uko yinjiye mu mupira,yagize ati ’Natangiye nkiri muto,ubwo nakinaga mu ikipe y’abana yo muri Sevilla muri Espagne.Ku myaka 6 nakinaga n’abana b’imyaka 8.Naje kuzamuka ngera muri Sevilla,Real Madrid none ubu ndi muri PSG."
Abajijwe uko yiyumva,nyuma y’ibigwi yakoze mu mupira w’amaguru,Ramos yagize ati "Urakoze ku bw’ayo magambo.Ikintu cy’ingenzi cyane n’ugutangirira kuri zero kuko umupira w’amaguru ntabwo ugira urwibutso.Ugomba kwibagirwa ibyarangiye ugakurikira intumbero nshya."
Ubwo Ramos yabazwaga umukinnyi yakuze akunda yavuze ko ari "Lusi Nazario de Lima benshi bazi nka "Ronaldo mukuru mu gihe Navas we yavuze ko ari umunyezamu wo muri Costa Rica iwabo.
Aba bakinnyi b’ibihangange baheruka gutwara Ligue 1 bishimiwe cyane n’abafana baganiriye.
Umuyobozi w’Ubukerarugendo muri RDB,Madamu Clare Akamanzi yashimiye cyane ubufatanye bw’u Rwanda na PSG ndetse anashimira abakinnyi kuko aribo batuma ubwo bufatanye buba.
Aba bakinnyi basoje uruzinduko rwabo rw’iminsi 3 aho basuye ibice bitandukanye birimo Pariki y’Ibirunga,Pariki y’akagera,Urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi,n’ahandi hatandukanye.
Mu 2019, nibwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubukerarugendo, RDB, cyatangaje ko cyatangiye ubufatanye n’ikipe ya Paris St. Germain yo mu Bufaransa, bugamije kureshya abashoramari no gukomeza kuba icyerekezo kibereye ubukerarugendo.
RDB yatangazaje ko ubu bufatanye buzafasha abakurikirana PSG n’Isi muri rusange kumenya ubwiza bw’u Rwanda, umuco ndetse n’udushya twaruhangwamo kimwe n’ibicuruzwa bigezweho birukorerwamo, bya ’Made in Rwanda.’
Ubu bufatanye kandi bugenda butanga umusaruro cyane ko umusaruro ukomoka mu bukerarugendo wakomeje kwiyongera kurushaho kuko hari amarembo yafungutse. Byitezweho kandi kureshya abashoramari bo mu Bufaransa no mu bindi bice by’Isi ku buryo babyaza umusaruro amahirwe aboneka mu Rwanda.
U Rwanda rwiteze ko binyuze mu bufatanye na Paris Saint Germain’ abakinnyi b’iyi kipe n’ibindi byamamare mpuzamahanga, bizakomeza gusura u Rwanda, bakabona ibyiza bitatse igihugu cy’imisozi igihumbi uhereye ku bijyanye n’ubugeni, umuco, siporo, muzika, ubukerarugendo n’ibindi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *