skol
fortebet

Byagenze gute ngo Akayezu Jean Bosco uri kujya muri Rayon Sports atandukane na AS Kigali?

Yanditswe: Wednesday 18, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro w’iburyo wakiniraga ikipe ya As Kigali, Akayezu Jean Bosco, yahisemo gutandukana n’ikipe ya AS Kigali ndetse ayisigira asaga miliyoni 7.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuwa mbere tariki 16 Kamena 2025 ni bwo ikipe ya As Kigali yashyize hanze itangazo ishimira myugariro Akayezu Jean Bosco wari ufite amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe.

Mu gihe isoko ry’igura n’igurisha rikomeje hano mu Rwanda abakinnyi bakomeje gukora impinduka zitandukanye abandi nabo bajya mu biganira n’amakipe bifuza kuzakinira mu mwaka utaha w’imikino.

Akayezu Jean Bosco wanyuze mu ikipe ya Etincelles FC, yahisemo gutandukana na As Kigali ndetse akishakira indi kipe kuko abona iyi kipe y’umujyi wa Kigali iterekana ejo hazaza uko hameze.

Byagenze gute ngo Akayezu atandukane na As Kigali?

Akayezu yari aherutse gusinya amasezerano y’imyaka 3 muri iyi kipe gusa akaba agiye hasigayemo imyaka ibiri. Akayezu wari uberewemo ibirarane by’amezi 4 y’umushahara muri uyu mwaka w’imikino urangiye kongeraho ibirarane bya shampiyona yari yabanje? Yemeye guheba asaga miliyoni 7 kugira ngo ikipe ya As Kigali imuhe urwandiko rwemeza ko nta kipe afite.

Akayezu Jean Bosco hari bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports baganiriye, ndetse akaba yifuza gusinyira iyi kipe yigurishije akaba yakina imikino ya CAF Confederation Cup. Ntabwo ari muri Rayon Sports gusa uyu mukinnyi avugwa kuko na muri Police FC ashobora kwerekezayo nk’umukinnyi wayo wo ku mpande.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa