skol
fortebet

Byagenze gute ngo Rayon Sports iterete birangire Police FC irongoye

Yanditswe: Tuesday 07, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Mu masaha make cyane Byiringiro Lague wari utegerejwe nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports yatangajwe nk’umukinnyi wa Police FC, aho yasinye amasezerano azarangira mu mpeshyi ya 2026.

Sponsored Ad

Ku wa Mbere tariki ya 6 Mutarama 2025 nibwo Byiringiro yageze i Kigali aho yakiriwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bumaze iminsi mu biganiro na we.

Akigera i Kigali byari byitezwe ko byarangira uyu mukinnyi asinyiye iyi kipe y’i Nyanza. Gusa, nyuma y’amasaha icyenda i Kigali, Police FC yatangaje ko yamusinyishije ku masezerano y’umwaka n’igice.

Byiringiro Lague, wari umaze gutandukana na Sandvikens IF yo muri Suède, yageze i Kigali yishyuriwe itike na Rayon Sports.

Nubwo Rayon Sports yishyuye itike y’indege ngo agere mu Rwanda, ibiganiro byayihuje na we ntibyigeze birangira neza.

Uyu mukinnyi yasabye umwanya wo kuruhuka mbere yo gusubukura ibiganiro.

Mu gihe Rayon Sports yategerezaga amakuru y’uko APR FC na Police FC nabo bifuza uyu mukinnyi yatangiye gukwirakwira.

Nyuma y’ibiganiro byihutirwa, Police FC yahise itangaza ko yamaze kumusinyisha mu buryo bwihuse.

Amakuru Bwiza.com yamenye ni uko uyu mukinnyi yasinye amasezerano afite agaciro ka miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe cyingana n’amezi 18.

Police FC iri ku mwanya wa kane mu mikino ibanza ya Shampiyona, igizwe n’abakinnyi benshi b’abanyamahanga, ikaba yari ifite ikibazo cy’imvune mu busatirizi.

Byiringiro, nubwo yagaragaje gusubira inyuma mu rwego rw’imikinire mu myaka ishize, asanzwe ari umukinnyi ufite ubunararibonye kandi ushobora kuzamura urwego rw’iyi kipe y’abashinzwe umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa