Byagenze gute ngo umukino wa Al-Hilal SC na APR FC uvanwe muri Stade Amahoro?
Yanditswe: Monday 09, Feb 2026
Icyemezo cyo gukura umukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona y’u Rwanda uzahuza Al-Hilal SC na APR FC muri Stade Amahoro, ukajyanwa kuri Kigali Pelé Stadium Saa Cyenda gikomeje kuvugisha benshi.
Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere (Rwanda Premier League), rwatangaje ko habayeho impinduka, umukino ushyirwa ku manywa i Nyamirambo kubera ikibazo cy’amashanyarazi kuri Kigali Pelé Stadium.
Gusa ntihigeze hasobanurwa impamvu umukino wakuwe muri Stade Amahoro, aho wari kubera Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, ari byo byatumye bamwe bagaragaza ko hari ukundi byari kugenda.
Umunyamakuru Mutuyeyezu Oswald “Oswakim” yagize ati “Gushyira Saa Cyenda umukino wo mu mibyizi ni uguhemukira amakipe mutaretse abafana.”
Uwitwa Genius Fida kuri X, we yavuze ko nta mpamvu ifatika yatanzwe yatumye umukino ukurwa muri Stade Amahoro.
Umwe mu bayobozi yabwiye IGIHE ko kubona Stade Amahoro bitoroshye, ndetse bitari gukunda ko umukino ushyirwa i Nyamirambo Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba kubera ikibazo cy’amatara.
Yongeyeho ko basanze umukino utakongera kuba ikirarane, kandi ushobora gukinwa Saa Cyenda i Nyamirambo.
Ku rundi ruhande, amakuru yamenyekanye ni uko Al-Hilal SC yanze kwishyira mu gihombo yakirira APR FC muri Stade Amahoro kuko nta bafana benshi yabona kugira ngo igaruze ibyo yakwishyura ikinira kuri iki kibuga.
Amakipe menshi mu Rwanda atinya gukodesha Stade Amahoro kuko bigorana kubona inyungu bitewe n’ibyo asabwa kubahiriza.
Bivugwa ko ubwo Al-Hilal SC yakiriraga Rayon Sports muri Stade Amahoro tariki ya 17 Mutarama 2026, yasigayemo sosiyete ya Q&A Solutions Rwanda icunga iki kibuga ideni rya miliyoni 8 Frw nubwo yari yinjije agera kuri miliyoni 11,5 Frw.
Ubuyobozi bwa Q&A Solutions Rwanda buheruka kugaragaza ko iyo kipe ishaka gukinira kuri Stade Amahoro, ihera kuri miliyoni 3 Frw yishyura, ariko hari ibindi bituma ikiguzi kizamuka birimo amazi, amashanyarazi, abashinzwe umutekano na ‘protocole’, imodoka za ambulance n’ubwishingizi bw’abantu ku kibazo cyose cyavuka.
Iyo ikipe yishyuye miliyoni 3 Frw n’ibyo bindi byose, ku mukino witezweho abafana benshi, ikiguzi kigera muri miliyoni 20 Frw.
Kuri Kigali Pelé Stadium, ikipe yishyura miliyoni 3 Frw ku mwaka n’ijanisha rya 11% rifatwa na Minisiteri ya Siporo ku mafaranga yinjiye ku mukino yakiriye.
Ni mu gihe amakipe ya AS Kigali, Gasogi United na Kiyovu Sports akorana n’Umujyi wa Kigali, yo atayishyura izo miliyoni 3 Frw.
Nubwo bimeze gutyo, Al-Hilal SC izakodesha Stade Amahoro ku mukino wa CAF Champions League izakiramo FC Saint-Éloi Lupopo ku wa Gatandatu.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *