Byarangiye amakipe yo muri Premier League atoye ko VAR igumaho
Yanditswe: Thursday 06, Jun 2024

Amakipe 19 yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Bwongereza (Premier League), yatoye umwanzuro wemeza gukomeza gukoresha ikoranabuhanga ryifasha abasifuzi, VAR (Video Assistant Referee) mu mwaka utaha w’imikino.
Ibi byabaye nyuma y’aho ikipe ya Wolves yanditse isaba ko iri koranabuhanga rikurwaho kuko rituma habaho ibyemezo bitavugwaho rumwe ndetse amakipe amwe akibwa.
Iyi Wolves yandikiye Ubuyobozi bwa Premier League ibisaba,niyo yonyine yatoye ko ivaho mu gihe andi makipe 19 yemeje ko igumaho ariko hakagira ibihinduka mu ikoreshwa ryayo.
Hemejwe ko VAR igomba kunozwa ku nyungu z’umukino n’abafana cyane ko benshi bayinubiye mu mwaka w’imikino ushize.
Itangazo ryashyizwe hanze n’abashinzwe VAR,rigira riti: "Uyu munsi amakipe yo mu cyiciro cya mbere yatoye ashyigikira gukomeza gukoresha VAR muri Premier League.
Nubwo VAR itanga ibyemezo bifatika, hemejwe ko hakwiye kunozwa imikorere yayo hagamijwe inyungu z’umukino ndetse n’abafana.
"Mu biganiro byabereye mu nama rusange ngarukamwaka, hemejwe ko PGMOL, Premier League ndetse n’amakipe bose bafite uruhare runini mu kuzamura iri koranabuhanga no kuyiha isura nziza."
Hatowe amabwiriza atandatu agamije gutuma VAR ikora neza arimo n’iryo gusobanurira abafana icyemezo cyafashwe no gushyiraho ikoranabuhanga rifasha mu kureba kurarira.Hari no kugabanya gutinza umukino kwa VAR.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *