skol
Kigali

Byari ibyishimo bidasanzwe ku ikipe ya Paris Saint-Germain yegukanye Igikombe cya Shampiyona(AMAFOTO)

Imyidagaduro   Yanditswe na: ISHIMWE JANE 24 April 2022

Byari ibyishimo bidasanzwe ku ikipe ya Paris Saint-Germain yegukanye igikombe cya Shampiyona y’u Bufaransa ku nshuro ya 10 ibifashijwemo n’umukinnyi w’ikirangirire Lionel Messi.


Mu mwaka wa mbere Lionel Messi akinira ikipe ya Paris Saint-Germain yayitsindiye igitego ku munota wa 68.

Iyi kipe yaje kwegukana igikombe cya Shampiyona nyuma yo kunganya Lens y’abakinnyi 10 igitego 1-1.

Lens yari abakinnyi 10 mu kibuga nyuma y’uko Kevin Danso ahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo ku munota wa 57, yishyuriwe na Corentin Jean ku munota wa 88.

Kunganya uyu mukino byatumye umutoza Mauricio Pochettino yegukana Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya mbere ari muri Paris Saint-Germain.

Abafana bayo ntibishamanye n’ikipe ahubwo bahisemo gusohoka ku munota wa 75 bajya kwishimira hanze kubera kutishimira uburyo ikipe yasezerewe na Real Madrid muri Champions League.

Ntago byari byoroshye ku bakinnyi ubwo igice cya mbere cyarangiraga ari ubusa ku busa kandi ikaba yashoboraga gutsindwa igitego ku mupira wa Jonathan Clauss wakuwemo na Keylor Navas mu minota 45 ibanza.

Author : ISHIMWE JANE

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kylian Mbappe yavuze impamvu yanze kwerekeza muri Real Madrid,yiyemeza...

Kylian Mbappe yatangaje ko azashyigikira Real Madrid ku mukino wa nyuma wa...
23 May 2022 0

Kiyovu Sports yongeye kuzibukira igikombe cya shampiyona iharira APR...

Ikipe ya Kiyovu Sports yaherukaga gutsinda APR FC impundu zigataha I...
23 May 2022 0

APR FC yatsinze Gorilla FC bigoranye cyane

Ikipe ya APR FC yatsinze Gorilla FC ibitego 2-1 bigoranye, ikomeza...
23 May 2022 0

Ishuri rya PSG ry’u Rwanda muri U-13 ryegukanye igikombe cy’isi

Ishuri rya PSG ryo mu Rwanda U13 rimaze kwegukana igikombe mu irushanwa...
23 May 2022 0

Kwizera Olivier yongeye kwitwara nabi muri Rayon Sports

Umutoza wa Rayon Sports Jorge Paixã yatangaje ko umunyezamu Kwizera Olivier...
23 May 2022 0

AC Milan yatwaye shampiyona nyuma y’imyaka 11 ikurikira izindi

AC yashyize iherezo ku myaka 11 yari imaze idatwara igikombe cya shampiyona...
22 May 2022 0