skol
fortebet

Byatahuwe ko Umunya Nigeria watozaga Sunrise atagira ibyangombwa ahita yirukanwa nta mperekeza

Yanditswe: Thursday 02, Mar 2017

Sponsored Ad

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yemeje ko Umunya-Nigeria Ibe Chid Andrew watozaga Sunrise FC kuva Shampiyona y’ umupiraw’ amaguru mu Rwanda yatangira atagira ibyangombwa ahita yirukanwa kuri uwo mwanya nta mperekeza ahawe.
Uwo mutoza yari yarabeshye ikipe ya Sunrise FC ko afite impamyabumenyi mu butoza kandi iyo afite ari impimbano. Ku wa Kabiri w’ iki cyumweru tariki 28 Gashyantare 2017 nibwo CAF yemeje ko uwo mutoza nta mpamyabunyi afite mu butoza ahita yirukanwa. (...)

Sponsored Ad

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yemeje ko Umunya-Nigeria Ibe Chid Andrew watozaga Sunrise FC kuva Shampiyona y’ umupiraw’ amaguru mu Rwanda yatangira atagira ibyangombwa ahita yirukanwa kuri uwo mwanya nta mperekeza ahawe.

Uwo mutoza yari yarabeshye ikipe ya Sunrise FC ko afite impamyabumenyi mu butoza kandi iyo afite ari impimbano. Ku wa Kabiri w’ iki cyumweru tariki 28 Gashyantare 2017 nibwo CAF yemeje ko uwo mutoza nta mpamyabunyi afite mu butoza ahita yirukanwa.

Rebero Emmanuel, Umunyamabanga wa Sunrise FC, yavuze ko nyuma y’igihe gito Ibe ari muri iyi kipe batangiye kubona urwego rw’abakinnyi rusubira inyuma, bakora iperereza babaza ushinzwe tekinike ababwira ko imyitozo bahabwa iri hasi cyane.

Yagize ati “Mu gutangira shampiyona mwabonaga uburyo ikipe yitwaraga neza, gusa nyuma urwego rw’abakinnyi rwatangiye kumanuka cyane bidutera gukora iperereza ngo tumenye impamvu. Twabajije ushinzwe tekinike atubwira ko umutoza akoresha umwitozo umwe buri gihe na wo uri hasi cyane.”

Ibi nibyo byatumye batangira gushidikanya ku bushobozi bwe bandikira Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa kugira ngo ibakurikiranire nayo yandikira CAF ibaza niba uyu mutoza afite licence C ya CAF nk’uko yabivugaga CAF isubiza ivuga ko atari mu rutonde rw’abatoza izi.

Ati “Twe nta bushobozi twari dufite bwo kumenya niba ibyangombwa bye ari byo cyangwa ari ibihimbano. Twasabye Ferwafa kudukurikiranira na yo ibaza muri CAF basanga atari mu batoza bafite licence C ya CAF yari yaratweretse. Nk’uko byari mu masezerano twagiranye, umusaruro mubi nta watwemereraga kumwirukaga gusa kubera iki cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, twamusezereye nta mperekeza.”

“Nta mafaranga na make twagombaga kumuha kuko si umutoza ahubwo bishoboka yari kutwishyura ayacu twamuhaye ajya kuza.”

Uretse iki cyaha, uyu mutoza yari afite n’indi myitwarire idakwiye muri iyi kipe yo kutubaha abayobozi be, gutanga impushya ku bakinnyi bamwe na bamwe bikazana umwuka mubi mu ikipe ndetse akaba yari yaragiye asabwa kwisobanura mu bihe bitandukanye amabaruwa yandikiwe akayasuzugura nk’uko ubuyobozi bwe bubitangaza.

Ibe Chid akigera muri Sunrise FC yabanje kuyitoza mu mikino itegura Shampiyona gusa ntiyitwara neza.

Shampiyona itangiye yitwaye neza mu mikino ya mbere ndetse ifata n’umwanya wa mbere, gusa nyuma byaje guhinduka ibura amanota haba mu rugo no hanze byatumye mu mikino 14 yakurikiyeho ibona intsinzi rimwe gusa.

Ubu iyi kipe iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 21 mu mikino 18 yamaze guhabwa Cassa Mbungo Andre wahoze atoza Police FC akazayitoza kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye ndetse akaba yaritwaye neza mu mukino wa mbere yayitoje mu mpera z’icyumweru gishize atsinda Marines FC 3-2.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa