skol

Byinshi ku irushanwa rya Super League ryarikoroje hagati ya UEFA n’amakipe y’ibigugu I Burayi yarishinze

Yanditswe: Monday 19, Apr 2021

Amakipe 12 akomeye i Burayi,yamaze gushinga irushanwa ryayo rikomeye ryitwa Super League rigamije guhatana na UEFA Champions League yahuzaga amakipe yatwaye ibikombe iwayo n’andi yitwaye neza.

Bivugwa ko igitekerezo cyo gushinga iri rushanwa cyaturutse ku kuba ibi bigugu bibona amafaranga make muri Champions League kandi aribyo biyizanira abaterankunga ariyo mpamvu bishaka gushinga irushanwa bihuriyemo mu rwego rwo kongera agafaranga.

Amakipe arimo AC Milan, Arsenal,Atlético Madrid, Chelsea, Barcelona, Inter Milan, Juventus, Liverpool, Manchester City, Manchester United, Real Madrid na Tottenham niyo amaze gusinya muri Super League.

Iri rushanwa riramutse rikomeje ryatesha agaciro UEFA Champions League kuko ibi bigugu byakururaga abaterankunga ndetse n’abafana batandukanye.

Ibi bigugu birashaka kwikubira amafaranga azajya ava mu bafatanyabikorwa no mu ma televiziyo asanzwe ashora akayabo mu kugura imipira.

Kuri iki Cyumweru, UEFA yasohoye itangazo yateguye ifatanyije n’amashyirahamwe y’imikino mu Bwongereza, muri Espagne no mu Butaliyani, Premier League, La Liga ndetse na Serie A, bamaganira kure iri rushanwa, bavuga ko bazafatira ibihano bikomeye amakipe azarijyamo.

Amakipe akomeye arimo PSG, Dortmund na Bayern Munich yanze kujya muri Super League ariko iramutse yemewe nta kabuza yajyamo yiruka kuko hazaba harimo akayabo k’amafaranga anaruta kure cyane ayo yabonaga muri Champions League.

Amakuru ahari aravuga ko izi kipe nizinangira zikanga gusesa Super League,iziri muri Champions League bashobora kuzirukana uyu mwaka bikarangira PSG yegukanye igikombe naho muri Europa League AS Roma na Villarreal zigakina umukino wa nyuma.

Abashinze Super League bateganya ko irushanwa ryajya rikinwa n’amakipe 20 mu gutangira, harimo 15 adahinduka n’ukuvuga aya 12 yamaze gusinya hiyongereyeho Bayern, Dortmund na PSG zanze.

Andi makipe 5 yajya ahatanira kujyamo bitewe nuko yitwaye mu mashampiyona yayo bityo umubare w’amakipe yitabiriye ukaba 20.

Guhera muri Kanama,aya makipe yajya agabanywamo amatsinda 2 y’amakipe 10 hanyuma agakina imikino ibanza niyo kwishyura.Amakipe 3 ya mbere agahita akomeza muri ¼ hanyuma arangije ku mwanya wa 4 n’uwa 5 mu matsinda yombi akesurana mu mikino ya kamarampaka hashakwa andi 2 abona itike ya ¼ .

Nyuma y’iyi mikino hazajya hakurikiraho tombola y’ako amakipe ahura kugeza ku mukino wa nyuma uzajya ukinwa muri Gicurasi buri mwaka.

Aya makipe kandi yanakoze politiki yo kuzatangiza na Super League y’abagore mu rwego rwo kuzamura imikino yabo ari nayo mpamvu buri kipe muri aya yashinze iy’abagore.

Nkuko nabo ubwabo babyiyemerera,iri rushanwa rigamije kubafasha kuzamura ubukungu bwabo bwahungabanye kubera Covid-19 cyane ko uyu mugambi wabo ubahiriye bakwikubira amafaranga bagabanaga n’amakipe menshi muri Champions League.

Nkuko amakuru dukesha urubuga rwa Arsenal abitangaza,uyu mushinga nutangira buri kipe izahabwa miliyari 3.5 zo kwiyubaka yaba mu bikorwa remezo no kugura abakinnyi.

Ukurikije icyuka kibi iri rushanwa ryateje biragoye ko rizemerwa na Leta zikomeye i Burayi, UEFA na FIFA kongeraho amashyirahamwe aya makipe akomokamo kuko harimo kwikubira amafaranga kw’ibi bigugu.

UEFA ifite inama kuri uyu wa mbere igamije kwiga kuri iri rushanwa aho bivugwa ko ifatira ibihano amakipe 12 yashinze Super League hanyuma PSG igahabwa igikombe cya Champions League mu gihe, AS Roma na Virrarreal zakina umukino wa nyuma wa Europa cyane United na Arsenal zakwirukanwa.

UEFA ngo irateganya guhagarika buri kipe cyangwa umukinnyi uzemera gukina iri rushanwa rishya rya Super League ku buryo ntawe uzemererwa gukina mu marushanwa asanzwe ategurwa na UEFA yose ndetse n’amarushanwa ategurwa na FIFA arimo Euro n’igikombe cy’isi cy’ibihugu n’icy’amakipe.Aya makipe ashobora no kubuzwa gukina za shampiyona zo mu bihugu byayo.

Bivugwa ko Perezida wa Super League araba Florentino Perez mu gihe abarimo Henry (Liverpool) Glazer (Man Utd), Kroenke (Arsenal) na Agnelli (Juve) bamwungirije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa