Byiringiro Lague na Ishimwe Anicet bahawe akayabo na APR FC yabasinyishije amasezerano
Yanditswe: Tuesday 08, Feb 2022

Ikipe ya APR FC ikomeje kugira abaherwe abakinnyi bayo aho yatanga je ko yongereye amasezerano y’imyaka 4 abasore 2 bayo barimo Byiringiro Lague na Ishimwe Alvin Anicet bafite ubuhanga budasanzwe.
Nkuko amakuru yagiye hanze abitangaza,Byiringiro Lague yahawe akayabo ka miliyoni 45 FRW, naho Anicet ahabwa Miliyoni 40 FRW. Aya makuru yari yagizwe ubwiru avuga ko Byiringiro Lague azajya ahembwa akayabo ka miliyoni n’igice ku kwezi mu gihe Anicet Ishimwe azajya ahembwa 600.000 ku kwezi.
Aba (...)
Ikipe ya APR FC ikomeje kugira abaherwe abakinnyi bayo aho yatanga je ko yongereye amasezerano y’imyaka 4 abasore 2 bayo barimo Byiringiro Lague na Ishimwe Alvin Anicet bafite ubuhanga budasanzwe.
Nkuko amakuru yagiye hanze abitangaza,Byiringiro Lague yahawe akayabo ka miliyoni 45 FRW, naho Anicet ahabwa Miliyoni 40 FRW.
Aya makuru yari yagizwe ubwiru avuga ko Byiringiro Lague azajya ahembwa akayabo ka miliyoni n’igice ku kwezi mu gihe Anicet Ishimwe azajya ahembwa 600.000 ku kwezi.
Aba bakinnyi bombi bazarangiza iyi myaka 4 bahawe na APR FC akayabo ka 185,800,000 FRW.Lague azatwara 117,000,000 FRW mu gihe Anicet azahabwa 68,800,000. Aya mafaranga ntabwo arimo uduhimbazamusyi.
Byiringiro Lague yari afite amasezerano y’imyaka ibiri azarangirana n’uyu mwaka w’imikino wa 2021/22.
Uyu mukinnyi aheruka kujya gukorera igeragezwa i Burayi,mu Busuwisi no mu Bufaransa ariko amahirwe ntiyamusekera.
Yazamuwe mu Ikipe Nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018 mu gihe yongerewe amasezerano y’imyaka ibiri muri Gicurasi 2020.
Byiringiro yatsinze ibitego bitandatu muri Shampiyona ya 2019/20 n’ibindi bitandatu muri 2020/21.
Ishimwe Anicet w’imyaka 18 we wazamuwe mu Ikipe nkuru ya APR FC mu mwaka w’imikino wa 2019/20. Umukino we wa mbere yakinnye ni uwo APR FC yatsinzemo Gasogi United ibitego 3-2 muri Shampiyona y’uwo mwaka w’imikino.
Nubwo atari umukinnyi wabonye iminota myinshi yo gukina mu mwaka w’imikino wa 2020/21, yagize uruhare mu gikombe cya kabiri cya Shampiyona APR FC yatwaye idatsinzwe, ayifasha gutsinda umukino wa Rayon Sports ku gitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 90 ariwe ugitsinze.
Muri Gashyanyare 2020, byigeze kuvugwa ko ashobora kwerekeza muri Anderlecht y’abana mu Bubiligi ariko ntibyakunze.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *