skol
fortebet

Byiringiro Lague uzamara amezi 6 adakina azajya yambara na casque mu maso

Yanditswe: Monday 06, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu wa APR FC n’Amavubi,Byiringiro Lague,yaraye avunikiye mu mukino u Rwanda rwanganyije na Kenya igitego 1-1 bituma ajyanwa mu bitaro bya Kanombe kuko ngo igufwa rye ryangiritse.

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko uyu rutahizamu azamara hagati y’amezi atatu n’atandatu adakina ndetse azajya yambara ’casque’ imurinda mu isura mu gihe ari mu kibuga kubera iyi mvune.

Byiringiro Lague wari wabanje mu kibuga mu mukino wa kabiri w’u Rwanda mu Itsinda E ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, yavuyemo ku munota wa 27, asimburwa na Meddie Kagere nyuma yo gukubitwa inkokora mu maso (ruguru gato y’izuru) n’umukinnyi wa Kenya.

Lague yahise asohorwa mu kibuga yihutanwa ku bitaro bya Gisirikare i Kanombe aho bahise bamucisha mu cyuma basanga iri gufufwa ryangiritse.

Lague agomba kumara hanze y’ikibuga byibuze hagati y’amezi 3 na 6, bivuze ko azagaruka mu kibuga umwaka utaha.

Uyu mukinnyi w’imyaka 21 amaze iminsi ari mu bakinnyi umutoza Mashami Vincent yifashisha mu Ikipe y’Igihugu ndetse ni we wahesheje u Rwanda intsinzi ruheruka ubwo rwatsindaga Mozambique igitego 1-0 mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 wabaye muri Werurwe uyu mwaka.

Ibi bivuze ko atazakinira APR FC mu majonjora abiri abanza ya CAF Champions League ndetse ntazakinira Amavubi mu mikino ibiri azahuramo na Uganda mu Ukwakira mu Itsinda E ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 aho kugeza u Rwanda rufite inota rimwe kuri atandatu.

Byiringiro Lague yazamuwe mu Ikipe Nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018 mu gihe yongerewe amasezerano y’imyaka ibiri muri Gicurasi 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa