skol
fortebet

Byiringiro Lague yamaze gusinyira ikipe yo mu cyiciro cya 2 mu Busuwisi

Yanditswe: Wednesday 09, Jun 2021

Sponsored Ad

Rutahizamu wa APR FC,Byiringiro Lague wagiye gukora igeragezwa mu Busuwisi kuri invitation ya FC Zurich, yasinye amasezerano y’imyaka 3 mu ikipe ya Neuchâtel Xamax FCS.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha umunyamakuru Imfarayacu Jean Luc wa B&B FM UMWEZI abitangaza,Lague ntabwo yumvikanye na FC Zurich nubwo ariyo yari yamutumiye ahubwo agiye gukina muri iyi kipeyigeze gutwara igikombe cya shampiyona mu myaka yashize, ubu iri kubarizwa mu cyiciro cya 2.

Ubuyobozi bwa APR FC bwaherukaga guhakana amakuru y’uko Lague yerekeje muri FC Zurich ndetse busaba abakunzi b’umupira gutegereza ikipe nshya bumvikanye.

Imfurayacu yavuze ko uyu Lague azasubira mu Busuwisi Tariki ya 23 Kamena gutangira akazi muri iyi kipe ye nshya.

Byiringiro Lague ni umwe mu bakinnyi 30 b’u Rwanda bari muri CHAN 2020 yabereye muri Cameroun hagati ya tariki ya 16 Mutarama n’iya 7 Gashyantare 2021.

Uburyo yitwaye mu mikino ibiri yakinnye cyane ku wahuje u Rwanda na Togo byatumuye yifuzwa n’amakipe atandukanye kandi akomeye.

Byiringiro Lague wazamuwe mu Ikipe Nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018, yongerewe amasezerano y’imyaka ibiri muri Gicurasi 2020. Hari nyuma y’uko Rayon Sports yari yifuje kumuha miliyoni 10 Frw ngo ayisinyire.

Uyu musore w’imyaka 21, yatsinze ibitego bitandatu muri Shampiyona y’umwaka ushize w’imikino ndetse afatwa nk’umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bafite impano yihariye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa