skol
fortebet

Byiringiro Lague yasubitse ubukwe bwe kubera umukino wa RS Berkane

Yanditswe: Thursday 02, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

skol

Kubera umukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup ikipe ya APR FC igomba gukina na RS Berkane muri Maroc mu mpera z’iki cyumweru, ubukwe bwa rutahizamu w’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu,Byiringiro Lague, bwagombaga kuba ku wa Gatandatu,tariki ya 04 Ukuboza 2021, bwimuriwe mu cyumweru gitaha.
Byiringiro yagombaga gukora ubukwe kuwa Gatandatu ariko ari mu bakinnyi bagomba kujyana na APR FC muri Maroc n’indege yihariye,ariyo mpamvu ubu bukwe bwe bwimuwe nkuko amakuru atugeraho abitangaza.
Ku wa (...)

Ku wa Kabiri tariki ya 28 Nzeri 2021, nibwo Byiringiro Lague yafashe umwanzuro yambika Kelia bamaze imyaka igera muri 4 bakundana impeta ya fiançailles, amusaba ko yazamubera umugore.

Undi yarabyemeye ndetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nzeri 2021 nibwo basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Byiringiro Lague na Uwase Kelia nubwo batakunze gushyira hanze iby’urukundo rwabo cyane nk’ibindi byamamare, barakundana cyane ndetse n’inshuti zabo za hafi zirabizi.

Aba bombi bazasezeranira mu itorero rya Philadelphia Rhema Church Kimironko mu cyumweru gitaha.

APR FC izakina na RS Berkane ku cyumweru mu mukino wo kwishyura wo mu ijonjora rya nyuma ryo kwerekeza mu matsinda ya CAF Champions League.Umukino ubanza wabereye I Kigali,amakipe yombi yanganyije 0-0.

Lague n’umukunzi we Kelia basubitse ubukwe bwabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa