Byose bizarangirira kuri Tottenham na Man City: Paul Merson avuga kuri Arsenal
Yanditswe: Wednesday 11, Sep 2024

Paul Merson wakinnye muri shampiyona y’u Bwongereza ubu akaba akora kuri Sky Sports nk’umusesenguzi yatangaje ko abona amahirwe ya Arsenal yo gutwara shampiyona azarangiria ku mikino ibiri ,harimo uwo ifitanye na Tottenham ndetse na Man City.
Paul Merson ashingiye ku mvune ikipe ya Arsenal ifite ,abona ko iramutse inganyije na Tottenham, igatsindwa na Man City ibyo gutwara igikombe byaba birangiye.
Yagize ati” Umwaka ushize navuze ko byanze bikunze Arsenal izatsinda Tottenham ariko kuri iyinshuro sinzi niba byakunda ni umukino Tottenham itakwiganganira gutsindirwa murugo”.
Yakomeje agira ati” Mfite impungenge kuri Arsenal idafite Declan Rice wabonye ikarita itukura ku mukino uheruka akaba atagomba gukina “.
Muri shampiyona ishize ikipe ya Arsenal yanganyije na Tottenham umukino ubanza , mu gihe uwo kwishyura Arsenal yawutsinze.
Umukino wa Tottenham na Arsenal uzaba tariki 15 Nzeri 2024 kuri Tottenham Hostspur Stadium mu mujyi wa Londre.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *