skol
fortebet

Dore amagambo aryohereye umunyamakuru Kanyizo yabwiye umukunzi we bagiye kurushinga

Yanditswe: Wednesday 14, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakuru Kanyamahanga Jean Claude wamamaye mu itangazamakuru ry’Imikino mu Rwanda ku izina rya Kanyizo yatangaje umunsi azakoreraho ubukwe n’umukunzi we Kundwa Sarah bamaze igihe mu munyenga w’urukundo.

Sponsored Ad

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X Kanyizo yasangije abamukurikira ubutumwa yaherekesheje amafoto abiri imwe igaragaza I tariki y’ubukwe bwe n’indi arikumwe n’umukunzi we.

Mu magambo yaherekesheje ayo mafoto Kanyizo yagize ati “Umukobwampenda, byuzuzo by’uburanga na Rumashabisha, tugannye mu ruhando, nta gusubira ibanze. Indangaminsi nibabwire maze dusangire ibyo bineza”

Nkuko bigaragara ku nteguza y’ubukwe bwa Kanyizo na Kundwa biteganyijwe ko ubukwe bwabo buzaba muri Kanama uyu mwaka tariki ya 9 , impapuro z’ubutumire zikaba zizajya hanze mu minsi iri imbere. Mu kwezi kwa werurwe nibwo Kanyizo yashyize hanze amafoto yuyu mukunzi we ubwo yamwambikaga impeta.

Ni amafoto yazamuye amarangamutima ya benshi ndetse baboneraho kumwifuriza ishya n’ihirwe mu rugendo agiye gutangira rwo kuba umugabo agatera ishoti ubusiribateri.

Kanyizo ni umwe mu banyamakuru bazwi mu ruhando rw’itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda, akaba yarakoreye ibitangazamakuru binyuranye birimo : City Radio na RadioTv10 akorera uyu munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa