Rayon Sports inyagiye ikipe ya Wau Salaam yo muri Sudani y’Epfo ibitego 4-0 mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup, yizera gukomeza mu cyiciro gikurikiraho.
Bidatandukanye nibyo bari bavuye hano batekereza ko bashobora gutsinda ikipe ya Al Wau Salaam mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup, ikipe ya Rayon Sports nibyo ikoze kuko n’ubwo iyi kipe yari yabiteguye ariko bayitsinze 4-0.
Igice cya mbere ikipe ya Rayon Sports imenyereweho gusatira cyane n’ubundi yatangiye isatira ndetse (...)
Rayon Sports inyagiye ikipe ya Wau Salaam yo muri Sudani y’Epfo ibitego 4-0 mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup, yizera gukomeza mu cyiciro gikurikiraho.
Bidatandukanye nibyo bari bavuye hano batekereza ko bashobora gutsinda ikipe ya Al Wau Salaam mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup, ikipe ya Rayon Sports nibyo ikoze kuko n’ubwo iyi kipe yari yabiteguye ariko bayitsinze 4-0.
Igice cya mbere ikipe ya Rayon Sports imenyereweho gusatira cyane n’ubundi yatangiye isatira ndetse igerageza no guhanahana mu kibuga ku buryo byagaragaraga ko irusha ikipe ya Wau Salaam ariko kureba mu izamu bikanga kuko abasore b’iyi kipe imipira yose bayigaruraga ntibashe kujya mu izamu.
Ni ikipe igice cya mbere yakinnye isa niyugarira cyane igakoresha contre - attaque gusa. Abasore ba Rayon Sports bagerageje gutsinda biciye muri Savio na Camara biranga, ndetse na Kwizera Pierrot agerageza amashoti ya kure ariko igitego cyanga kujyamo maze igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa.
Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora uko ishoboye ngo irebe ko yabona igitego, ikomeza gusatira maze ku munota wa 54 ku mupira yari ahawe na Nova Bayama, Nshuti Savio yateye ishoti rikomeye umuzamu wa Wau Salaam ashiduka umupira wageze mu rushundura biba 1-0.
Iki gitego cya Savio cyatumye abasore ba Rayon Sports bakanguka barakina bahanahana imipira barusha ikipe ya Wau Salaam, bidatinze Kwizera Pierrot yahise atsinda igitego cya kabiri.
Rayon Sports yakomeje gukinira imbere y’izamu rya Wau Salaam, ikibuga iragucurika maze ku munota wa 76 ku ishoti Moussa Camara yari ateye mu izamu umuzamu akawukuramo Nova Bayama yahise atsinda igitego cya 3.
Ku munota wa 80 Masudi(Umutoza wa Rayon Sports) yakuyemo Nova Bayama wari umaze gutsinda igitego yinjizamo Manishimwe Djabel, ari na ko yinjizamo Umurundi Shassir.
Ku munota wa 88 nyuma yo guhererekanya neza kwa Djabel na Shassir bari binjiye mu kibuga basimbura, Moussa Camara yahise atsinda igitego cya kane.
Ku munota wa 90 Manzi Thierry yavumeyo hinjiramo Irambona Eric, maze umukino unarangira ari 4-0.
Iyi ikaba ari impamba nziza iyi kipe ya Rayon Sports ikuye muri Sudani y’ Epfo, kuko kugira ngo ikipe ya Wau Salaam ikomeze mu cyiciro gikurikiyeho biyisaba ko yazatsinda Rayon Sports ibitego 5-0 mu mukino wo kwishyura uzaba mu impera z’icyumweru gitaha
Dore 11 ba Rayon Sports babanjemo
Bakame, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Abouba Sibomana, Mugabo Gabriel, Nova Bayama, Kwizera Pierrot, Kakure Mugheni Fabrice, Nshuti Savio, Mugisha François na Moussa Camara.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *