CAF CC: Rayon Sports vs Wau Salaam FC, 11 babanzamo ku ruhande rwa Rayon Sports Shassir na Djabel ntibarimo
Yanditswe: Saturday 11, Feb 2017
Nyuma y’urugendo rwa masaha atatu mu indege bahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2017 ku isaha ya saa 12:30’ abasore ba Rayon Sports bageze i Juba muri Sundani y’Epfo ku isaha ya saa 15:30’, bakaba bagiye gukina na Wau Salaam FC mu irushanwa nyafurika rihuza amakipe yatwaye ibikombe by’igihugu ’CAF Confederation Cup.’
Ubu abasore ba Rayon Sports nta kwikoza imipira ni amasengeri gusa bitewe n’ubushyuhe buri hejuru cyane hariya muri Sudani nk’uko bamwe muri aba basore (...)
Nyuma y’urugendo rwa masaha atatu mu indege bahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2017 ku isaha ya saa 12:30’ abasore ba Rayon Sports bageze i Juba muri Sundani y’Epfo ku isaha ya saa 15:30’, bakaba bagiye gukina na Wau Salaam FC mu irushanwa nyafurika rihuza amakipe yatwaye ibikombe by’igihugu ’CAF Confederation Cup.’
Ubu abasore ba Rayon Sports nta kwikoza imipira ni amasengeri gusa bitewe n’ubushyuhe buri hejuru cyane hariya muri Sudani nk’uko bamwe muri aba basore babitangarije ikinyamakuru Umuryango, gusa ngo biteguye kwitwara neza bakazanira abakunzi babo amanota atatu.
Ku mugoroba wo ku munsi w’ejo aba basore batozwa na Masudi Djuma bakoze imyitozo yabo ya nyuma mbere y’uko bari bukine umukino wabo uyu munsi.
Ni umukino uteganyjwe ku isaha ya saa 15:30’ za hano mu Rwanda ndetse na saa 16:30 za hariya i Juba muri Sudani y’Epfo.
Iyi kipe biteganyijwe ko ihita igaruka mu Rwanda ikimara gukina uyu mukino, ni mu rwego rwo kubona igihe gihagije cyo kwitegura umukino wo kwishyura uzaba mu mpera z’icyumweru gitaha.
Dore 11 babanzamo ku ruhande rwa Rayon Sports
Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame(C), Abouba Sibomana, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Mugisha François Master, Mugabo Gabriel, Kwizera Pierrot, Kakure Mugheni Fabrice, Nova Bayama, Nshuti Dominique Savio na Moussa Camara.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *