skol
fortebet

CAF CL: APR FC iracakirana na Zanaco FC, 11 ba APR FC babanzamo

Yanditswe: Saturday 11, Feb 2017

Sponsored Ad

Ku isaha ya saa 15:30’ hano i Kigali mu Rwanda ndetse na Lusaka muri Zambia, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Gashyantare 2017, nibwo ikipe ya APR FC iri bube imanuka mu kibuga ikina na Zanaco FC hariya muri Zambia, ni mukino ubanza mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Afurika ’CAF Champions League.’
Ku munsi wo kuwa kane saa 12:15’ nibwo abakinnyi ba APR FC basesekaraga ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Lusaka muri Zambia, bakaba ku mugoroba w’uwo munsi barakoze (...)

Sponsored Ad

Ku isaha ya saa 15:30’ hano i Kigali mu Rwanda ndetse na Lusaka muri Zambia, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Gashyantare 2017, nibwo ikipe ya APR FC iri bube imanuka mu kibuga ikina na Zanaco FC hariya muri Zambia, ni mukino ubanza mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Afurika ’CAF Champions League.’

Ku munsi wo kuwa kane saa 12:15’ nibwo abakinnyi ba APR FC basesekaraga ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Lusaka muri Zambia, bakaba ku mugoroba w’uwo munsi barakoze imyitozo yoroheje ndetse n’ejo kuwa gatanu bakora imyitoza ya nyuma mbere y’uko baza kuba bamanuka mu ikibuga uyu munsi.

Amakuru aturuka I Lusaka avuga ko abasore ba Jimmy Mulisa bameze neza cyane nta n’umwe ufite ikibazo, bakaba biteguye gukora ibishoboka byose bagatahana amanota atatu.

Biteganyijwe ko aba basore nyuma y’umukino bagaruka i Kigali kwitegura umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 17 Gashyantare 2017 kuri Stade Amahoro i Remera.

Dore 11 babanzamo ku ruhande rwa APR FC.

APR FC:Emery Mvuyekuye, Rusheshangoga Michel(C), Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Herve, Aimable Nsabimana, Yannick Mukunzi, Imrani Nshimiyimana, Bizimana Djihadi, Benedata Janvier, Sibomana Patrick na Issa Bigirimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa