Nyuma y’ubusabe bwa Al Hilal Benghazi na Rayon Sports ko umukino wakwimurirwa I Kigali, CAF yamaze gusubiza ayo makipe ko Rayon Sports ariyo igomba kwemera ko umukino wabera mu Rwanda.
Amakuru aravuga ko CAF yemeye icyemezo cy’aya makipe yombi cyo gukinira i Kigali iyi mikino yombi inabemerera kwemeza amatariki.
Ku rundi ruhande,Ikipe ya Rayon Sports yakoreye imyitozo kuri Benina Martyrs International Stadium bagombga kuzakiniraho kuwa 5, yakira abantu basaga 10000 .Imyitozo yatangiye Saa 20h00 za Kigali.
Abarundi babiri Aruna Madjaliwa na Mvuyekure Emmanuel babanje gukinira u Burundi muri Cameroon baragera muri Libya kuri uyu wa Kane nk’uko byari biteganyijwe.
Mu gihe Rayon Sports yagombaga kugaruka kuri uyu wa 6, hari gushakwa amatike ya mbere y’uwo munsi yaboneka bagataha.
Haruna Niyonzima wakiniye iyi kipe mbere yo kujya muri APR FC yabasuye mu myitozo avuga ko Ari amahirwe kuri Rayon Sports kuba imikino yombi izabera I Kigali.
Rayon Sports na Al Hilal bemeje ko imikino izabahuza izaba tariki ya 30/09 na 07/10/2023 kuri Kigali Pele Stadium.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *