skol

CAF yamaze kwemeza igihugu kizasimbura Kenya kwakira CHAN ya 2018

Yanditswe: Sunday 15, Oct 2017

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF rimaze gutangaza ko igihugu cya Maroc cyamaze guhabwa uburenganzira bwo kwakira igikombe cy’afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo CHAN isimbuye Kenya yambuwe ubu burenganzira mu kwezi kwa Cyenda kubera impamvu za Politiki.
Igihugu cya Kenya nicyo cyari cyatsindiye kwakira iki gikombe nyuma y’u Rwanda rwacyakiriye mu mwaka wa 2016 ariko kubera impamvu za politiki zirimo n’amatora CAF yaje gufata umwanzuro wo kwambura iki gihugu (…)

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF rimaze gutangaza ko igihugu cya Maroc cyamaze guhabwa uburenganzira bwo kwakira igikombe cy’afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo CHAN isimbuye Kenya yambuwe ubu burenganzira mu kwezi kwa Cyenda kubera impamvu za Politiki.

Igihugu cya Kenya nicyo cyari cyatsindiye kwakira iki gikombe nyuma y’u Rwanda rwacyakiriye mu mwaka wa 2016 ariko kubera impamvu za politiki zirimo n’amatora CAF yaje gufata umwanzuro wo kwambura iki gihugu aya mahirwe ku italiki ya 23 Nzeri 2017 mu nama yabereye mu mugi wa Accra muri Ghana nyuma yo kugisura bagasanga imyiteguro igenda gake.

Kuri ubu igihugu cya Maroc cyamaze guhabwa amahirwe ndetse nta nubwo bizagorana cyane kuko kiri mu bihugu bifite ibikorwaremezo bihambaye nk’ibibuga,amahoteli n’ibindi bitandukanye.

Igikombe cya CHAN kizatangira taliki ya 12 Mutarama kigeze taliki ya 04 Gashyantare 2018 aho ibihugu 16 aribyo bizacyitabira ndetse byamaze kumenyekana gusa u Rwanda rwasezerewe na Uganda ku kinyuranyo cy’ibitego 3-2 mu mikino yombi.

Kwamburwa CHAN kwa Kenya bitumye hasigara amakipe 15 aho hategerejwe umwanzuro wa CAF kugira ngo hamenyekane ikipe ya 16 cyane ko Maroc yahawe kwakira iri rushanwa yari ifite itike.

Amakipe azitabira CHAN 2018 :Côte d’Ivoire, Guinée, Burkina Faso, Cameroun, Angola, Guinée équatoriale, Zambie, Uganda, Nigéria, Mauritanie, Namibie, Congo Brazzavile, Sudan, Libya, Maroc.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa