skol
fortebet

Amavubi ntabwo acyakiriye Senegal I Huye mu kwezi gutaha

Yanditswe: Tuesday 31, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’Igihugu Amavubi izakinira na Senegal i Dakar muri Senegal mu mukino wa kabiri w’ijonjora ryo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika kizabera muri Cote d’Ivoire umwaka utaha.
Nubwo uyu mukino wari uteganyijwe kubera I Huye,wimuriwe i Dakar muri Senegal , mu gihe iyi stade iri kuvugururwa biteganyijwe ko izakinirwaho umukino w’umunsi wa 4 u Rwanda rwakiriye Benin.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru FERWAFA ryatangaje ko umukino w’Amavubi na Senegal wari uteganijwe gukinirwa mu (...)

Sponsored Ad

Ikipe y’Igihugu Amavubi izakinira na Senegal i Dakar muri Senegal mu mukino wa kabiri w’ijonjora ryo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika kizabera muri Cote d’Ivoire umwaka utaha.

Nubwo uyu mukino wari uteganyijwe kubera I Huye,wimuriwe i Dakar muri Senegal , mu gihe iyi stade iri kuvugururwa biteganyijwe ko izakinirwaho umukino w’umunsi wa 4 u Rwanda rwakiriye Benin.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru FERWAFA ryatangaje ko umukino w’Amavubi
na Senegal wari uteganijwe gukinirwa mu karere ka Huye tariki 7 Kamena uzakinirwa muri Senegal, uwo kwishyura ukazakinirwa mu Rwanda bitewe n’ubwumvikane federasiyo zombi zagiranye, mu gihe stade ya Huye ikirimo kuvugururwa.

Ibi bivuze ko Senegal yari kuzakira u Rwanda i Dakar tariki ya 28/3/2023 ahubwo izahindukira ikaza mu Rwanda igakinira i Huye.

Hari andi makuru avuga ko I Huye Hari ikibazo cyo kutagira Hotel iri ku rwego rwemewe na CAF. Nta gihindutse,Amavubi azaca mu Rwanda gato yerekeza i Dakar nyuma yo gukina na Mozambike kuwa Kane.

Stade ya Huye yavugururwaga amasigamana kugira ngo izabashe kwakira umukino wa Senegal ariko byarangiye CAF ibiteye utwatsi.

Muri 2019 CAF yaburiye amashyirahamwe y’umupira w’amaguru ari mu bihugu bifite stade zitujuje ibyangombwa byo kwakira imikino birimo n’u Rwanda.

Nyuma u Rwanda rwaje gukomorerwa ruhabwa kwakira imikino yo gushaka itike ya CAN 2021 n’igikombe cy’Isi cya 2022 kuri Stade ya Kigali.

Gusa kuri ubu ntabwo byemewe ko ibihugu byari byakomorewe byongererwa iminsi yo kwakira imikino iteganyijwe kuri izo stade.

Nyuma y’uko u Rwanda rumenye itsinda ruzashakiramo itike ya CAN 2023, hahise hibazwa aho Amavubi azakirira ibihugu birimo; Sénégal, Mozambique na Bénin ariyo mpamvu u Rwanda rwakoze iyo bwabaga rutegura vuba na bwangu Stade ya Huye.

Ibi bisobanyuye ko ikipe y’igihugu ya Senegal izakinira mu rugo imikino itatu ibanza yose yo gushaka itike ya CAN, naho AMAVUBI nayo akazakinira imikino ibanza hanze y’u Rwanda, iyo kwsihyura yose y’u Rwanda ikabera kuri Stade Huye (Mozambique, Senegal ndetse na Benin).

Guhera Saa cyenda z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere ku masaha yo mu Rwanda na Johannesburg nibwo Amavubi yakoreye imyitozo ku kibuga cy’imyitozo cya Mamelodi Sundowns, Chloorkop.

Abakinnyi 22 b’u Rwanda nibo bakoze imyitozo kuko haburagamo Meddie Kagere utari wahagera avuye muri Tanzania aho akinira Simba SC.

Mu gitondo cy’uyu wa Mbere nibwo Raphael York ukinira ikipe ya AFC Eskilstuna muri Suède yageze aho bagenzi be bacumbitse.

Umunsi wa kabiri w’amajonjora niwo utazakinirwa kuri stade Huye,bivuze ko umunsi wa 3,Rwanda v Bénin kuwa 27/9 n’umunsi wa kane ubwo Rwanda ruzakira Mozambique kuwa 20/3/2023.Umunsi wa 5 nawo ubwo uzakinirwa kuri stade Huye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa