skol
fortebet

CAF yatanze igisubizo cyiza kuri stade FERWAFA yayisabye

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Monday 04, Sep 2023

CAF yatanze igisubizo cyiza kuri stade FERWAFA yayisabye

Sponsored Ad

skol

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko ryasabye ko Kigali Pelé Stadium yakira imikino y’iri jonjora rya kabiri ndetse ko CAF yabihaye umugisha.

APR FC, Rayon Sports na Al-Merrikh zizakirira imikino yazo i Kigali.

FERWAFA yasabye ko iyi stade yakwemererwa ndetse yasubijwe kuwa Gatanu w’icyumweru gishize.

Umuvugizi waryo yagize ati"Nibyo Kigali Pele Stadium ntiyari ku rutonde rw’izemewe gukinirwaho imikino ya Second round ariko twarabisabye barabitwemerera ejobundi ku wa gatanu ushize."

Mu bibuga byasohotse mbere y’aho,Kigali Pelé Stadium ntiyari yemewe na CAF kuba yaberaho imikino yo gushaka itike yo kujya mu matsinda kuri CAF Champions League na CAF Confederation Cup.

Stade zemerewe kwakira imikino ya CAF

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa