Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, yemeje amatariki y’umukino uzahuza Rayon Sports ifitanye na Al Hilal Benghazi mu mikino ya CAF Confederation Cup.
CAF yemeje ko umukino ubanza wa Rayon Sports na Al Hilal Benghazi uzaba taliki 24 Nzeri naho uwo kwishyura ukaba taliki 30 z’uku kwezi saa kumi kuri Kigali Pelé Stadium
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 15 Nzeri,nibwo CAF yabyutse yemeza ko umukino ubanza uzakirwa na Al Hilal Benghazi uzaba taliki 24 Nzeri 2023 saa kumi naho uwo kwishyura uzakirwa na Rayon Sports uzaba taliki 30 Nzeri 2023 saa kumi. Iyi mikino yose izabera kuri Kigali Pelé Stadium.
Kubera umwuzure wiswe "Daniel"wibasiye Amajyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Libya, abantu bakabakaba ibihumbi 20 bamaze gupfa n’abandi benshi baburirwa irengero byatumye uyu mukino udakinwa.
Abayobozi b’amakipe yombi bakoze inama bemeranya ko imikino yombi igomba kubera mu Rwanda maze batanga ubusabe muri CAF n’ubundi itegura iyi mikino maze ibiha umugisha.
CAF yasabye FERWAFA kuzafasha Al Hilal Benghazi mu kwakira abasifuzi n’abakomiseri b’uyu mukino.
Ibitekerezo
Ndabona rayon sport yarageze mumatsinda,