Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yemeje ko Igikombe cya Afurika (AFCON) kizava ku makipe 24 kikagera kuri 28 guhera ku irushanwa rya 2027, rizabera hamwe muri Kenya, Tanzania na Uganda.
Perezida wa CAF, Patrice Motsepe, yatangaje iki cyemezo mu kiganiro n’abanyamakuru aho irushanwa riteganyijwe gukinwa kuva ku wa 19 Kamena kugeza ku wa 17 Nyakanga 2027.
Mu buryo bushya bw’iri rushanwa, amakipe 28 azagabanywa mu matsinda arindwi agizwe n’amakipe ane. Amakipe 16 ni yo azakomeza muri 1/8 cy’irangiza: ayarangiza ku mwanya wa mbere n’uwa kabiri muri buri tsinda, hiyongereyeho amakipe abiri ya gatatu azaba yitwaye neza kurusha andi.
Motsepe yavuze ko kwagura AFCON bigamije guha amahirwe ibihugu byinshi byo kwitabira iri rushanwa no gukomeza guteza imbere umupira w’amaguru muri Afurika. Motsepe yagize ati “Turashaka ko ibihugu byinshi bya Afurika bihabwa amahirwe yo gukina AFCON no gukomeza guteza imbere umupira w’amaguru ku mugabane,”
CAF yatangaje kandi ko imikino yo gushaka itike ya AFCON 2027 izakinwa mu bihe bitatu by’ingengabihe ya FIFA aribyo kuva tariki 21 Nzeri kugeza 6 Ukwakira 2026, kuva 9 kugeza 17 Ugushyingo 2026, ndetse no kuva tariki 22 kugera 30 Werurwe 2027.
Motsepe yashimye kandi uko amakipe ya Afurika yitwaye mu gikombe cy’isi cya 2026, anagaragaza ko ashyigikiye Perezida wa FIFA Gianni Infantino mu matora ateganyijwe y’ubuyobozi bwa FIFA.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *