CAF yongeye kwibasira Rayon Sports iyica akayabo k’amadolari
Yanditswe: Wednesday 30, May 2018
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gucibwa amande na CAF,aho yamaze kwandikirwa ibaruwa na CAF ibamenyesha ko baciwe amande y’igihumbi cy’amadolari kubera kutubahiriza amategeko yo kwamamaza abafatanyabikorwa b’amakipe mu marushanwa ya CAF mu mukino baheruka kunganya na Yanga Africans i Dar es Salaam muri Tanzania.
Mbere y’umukino wa kabiri w’amatsinda ya CAF CC banganyije 0-0 na Yanga Africans, abakinnyi ba Rayon sports bageze ku kibuga ‘Uwanja wa Taifa’ bambaye imyenda iriho ibirango byamamaza umufatanyabikorwa wayo Skol bitemewe mu marushanwa ya CAF.
Ibaruwa CAF yandikiye Rayon Sports
Ubwo abakinnyi ba Rayon Sports bageraga mu kibuga cya Uwanja wa Taifa mbere y’umukino, bari bambaye amakabutura ariho ikirango cya Rayon gifatanye n’icya SKOL kandi bitemewe byabakururiye guhanwa.
Icyatumye Rayon Sports ihanwa ni uko yari yambaye imyenda igaragaza ikirango cya SKOL,kandi igomba kugaragara ku myenda bambara mu mukino.
Umunyamabanga wa CAF Amr Fahmy niwe wasinye ku ibaruwa imenyesha Rayon sports ko yakoze amakosa yatumye ihanishwa amande y’igihumbi cy’amadolari (1000$) yiyongera ku bihumbi 15 by’idolari igomba gutanga kubera ko abayobozi bayo bafatiwe muri hoteli yarimo abasifuzi I Bujumbura mbere y’umukino wa LLB.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *