Ikipe ya Union Sportive Monastirienne [US Monastir] yo muri Tunisia yageze i Kigali n’indege yihariye ya gisirikare,ije guhura n’ikipe y’igisirikare cy’u Rwanda, APR FC.
Iyi kipe ije mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League uzaba ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Nzeri 2022.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, saa Yine, ni bwo US Monastir yageze i Kigali aho irahita yerekeza I Huye.
Iyi kipe byitezwe ko ikora urugendo rw’amasaha 13 kuva ivuye ku kibuga cy’indege cya (…)
Ikipe ya Union Sportive Monastirienne [US Monastir] yo muri Tunisia yageze i Kigali n’indege yihariye ya gisirikare,ije guhura n’ikipe y’igisirikare cy’u Rwanda, APR FC.
Iyi kipe ije mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League uzaba ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Nzeri 2022.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, saa Yine, ni bwo US Monastir yageze i Kigali aho irahita yerekeza I Huye.
Iyi kipe byitezwe ko ikora urugendo rw’amasaha 13 kuva ivuye ku kibuga cy’indege cya Al-Habib Bourguiba kugera i Huye.
Iyi kipe Yazanye délégation y’abantu bagera kuri 43 barimo abakinnyi 22.
Umukino nyirizina uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye guhera saa Cyenda.
US MONASTIR yahagurutse kuri Monastir Habib Bourguiba International Airport kuri uyu wa Gatatu yerekeza i Kigali.
Mbere yo guhaguruka yakiriwe na Governor wa Monastir, ababwira ko babashyigikiye.
US Monastir itozwa n’umunya-Serbia Darko Novic, Nibwo bwa mbere igiye gukina CAF Champions League, ikaba umwaka ushize yarabaye i ya 2 muri Shampiyona ya Tunisia.
Ifite igikombe 1 cy’igihugu cya Tunisia.
Yaguze abakinnyi benshi barimo Anis Ben-Hatira wakiniye Hamburg SC, Hertha na Frankfurt.
AMAFOTO: RWANDA MAGAZINE



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *