skol
fortebet

Caicedo wageze muri Chelsea yabwiye amagambo akomeye nyina wamuherekeje gusinya

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Tuesday 15, Aug 2023

Caicedo wageze muri Chelsea yabwiye amagambo akomeye nyina wamuherekeje gusinya

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi mushya wa Chelsea,Moises Caicedo,w’imyaka 21 yavuze ko ahantu hose ari aba atekereza umubyeyi we kuko yamubaye hafi mu bihe byiza n’ibibi yanyuzemo.

Kuri uyu wa mbere nibwo Moises Caicedo yerekanwe nk’umukinnyi mushya wa Chelsea nyuma yo gutangwaho akayabo katigeze kagurwa undi mukinnyi wese mu Bwongereza ka miliyoni 115 z’amapawundi.

Moises Caicedo yabenze Liverpool yari yamutanzeho akayabo ka miliyoni 111 z’amapawundi ahitamo kurinda ijambo rye kuko ngo mbere y’aho yari yemereye Chelsea ko azayikinira.

Akimara gusinya yagize ati "Ndishimye cyane kwerekeza muri Chelsea.Nejejwe kuba ndi hano muri iyi kipe nkuru kandi sinigeze ntekereza kabiri ubwo Chelsea yampamagaraga,nahise menya ko ngomba kuyisinyira.

Ni inzozi zanjye zabaye impamo kuba ndi hano,sinjye uzarota ntangiye gukinira ikipe.

Uyu musore yari asanzwe akunda ikipe ya Chelsea kuko hari ifoto ya kera yagiye hanze yambaye umupira wayo yicaye ku modoka hamwe na nyina akunda cyane.

Uyu yavuze ko nyina yamwitayeho mu bihe byiza n’ibibi bityo nta hantu yajya batari kumwe.Bombi bari kumwe ubwo uyu yasinyaga amasezerano muri Chelsea agiye kumuhindura umukire.

Yagize ati "Umuryango wanjye nicyo kintu cy’ingenzi kurusha ibindi kuri njye.Nibo byose kuri njye.Ni iby’agaciro gusangira ibi bihe na mama ndetse n’umukunzi wanjye.Ndishimye cyane kuba bari hano.

Baba bari kumwe nanjye mu bihe bibi niyo mpamvu no mu bihe byiza nkunda kuba ndi kumwe nabo.Banteye inkunga muri buri ntambwe yose.Ni iby’ingenzi kuri njye.

Bampora mu ntekerezo n’igihe ndi mu myitozo.Ndi umusore woroheje uhora wifuriza ibyiza umuryango wanjye."

Hagiye hanze amashusho agaragaza Caicedo ari kuganira na nyina bicaye inyuma ku modoka yabo bibukiranya ibihe byahise.

Uyu yabajije nyina ati"mama uribuka igihe iriya foto yafatiwe [yambaye umupira wa Chelsea].

Nyina yamusubije ati "Yego mwana wanjye ndabyibuka.Hari i Cayambe muri 2020."

Caicedo yahise amusubiza ati "Hari haciye igihe kinini none birangiye bibaye."Nyina yamubwiye ati "Ubu bwa nyuma inzozi zacu zibaye impamo.Inzozi za buri wese.Inzozi z’umuryango".

Abakinnyi 5 bahenze mu mateka ya PL:

1.Moises Caicedo: £115M
2.Enzo Fernandez: £106.8M
3. Declan Rice: £105M
4. Jack Grealish: £100M
5.Romelu Lukaku: £97M [Chelsea]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa