skol
Kigali

Camavinga yakoze benshi ku mutima kubera ibyo yakoreye abakinnyi ba Ukraine

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 10 June 2022

Umukinnyi wo hagati,Eduardo Camavinga yerekanye urukundo rwo ku rwego rwo hejuru ubwo yashyigikiraga abakinnyi ba Ukraine batarengeje imyaka 21 imipira y’abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa nyuma yumukino banganyijemo ibitego 3-3.

Kuri uyu wa kane, amakipe yombi yanganyije ibitego 3-3 mu mukino w’amajonjora yo gushaka itike yo gukina igikombe cy’Uburayi 2023.

Uyu mukino wakiniwe ahitwa Necmi̇ Kadioğlu Sports Complex i Istanbul muri Turkia,kubera intambara ikomeje muri Ukraine.

Nyuma y’umukino, uyu mukinnyi wo hagati wa Real Madrid, Camavinga yahaye abakinnyi ba Ukraine amashati yikipe y’ubufaransa abasanze mu rwambariro mu rwego rwo kwerekana ko abashyigikiye

Yatanze kandi ubutumwa bwo gushyigikira iyi kipe akoresheje Icyongereza cye kitari cyinshi cyane

Camavinga ati: "Iyi ni imipira yanyu mwese kuko nzi, tuzi ko ibintu bitoroshye. Iyi ni impano kuri mwese."

Yongeyeho ati: "Ibintu ni bibi, ndizera ko abantu bose bo mu Burayi bizeye ko bizagenda neza."

Nyuma yakiriye amashyi menshi y’abakinnyi n’abakozi ba Ukraine.

Camavinga, ufite imyaka 19, na we yashimiwe cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Ukoresha Twitter yanditse ati: "Umuntu w’umugabo cyane, akwiriye icyubahiro".

Undi yongeyeho ati: "Yubahwe cyane kandi ni umuntu mwiza cyane."

Uwa gatatu yanditse ati: "Ndamwishimiye cyane. Umuntu mwiza cyane kuri iyi myaka."

Camavinga yavukiye mu nkambi y’impunzi i Cabinda, muri Angola muri 2002 yimukira mu Bufaransa afite imyaka ibiri.

Muri 2019,yabaye umukinnyi muto wagaragaye mu ikipe ya mbere ya Rennes ubwo yatangiraga gukina na Angers afite imyaka 16, amezi ane n’iminsi 27.

Yinjiye muri Real Madrid muri 2021 maze agaragara inshuro 26 muri shampiyona ye ya mbere i Bernabeu, afasha Madrid gutwara igikombe cya La Liga ndetse na Champions League.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Basketball: Ikipe y’igihugu y’ u Rwanda yasezerewe nabi kandi yakiriye...

Ikipe y’igihugu y’ u Rwanda mu mukino wa Basketball yasezerewe mu mikino yo...
4 July 2022 0

Igikombe cy’Afurika cy’Ibihugu cyagombaga kuba mu mwaka utaha...

Igikombe cy’Africa cy’ibihugu cyagombaga kuba mu kwezi kwa Kamena umwaka...
3 July 2022 0

Abubakar Lawal wifuzwaga na benshi mu Rwanda yigiriye muri Vipers...

Rutahizamu w’umunya-Nigeria Abubakar Lawal uherutse gusoza amasezerano...
3 July 2022 0

Hamenyekanye amakipe 3 ashaka Cristiano Ronaldo muri iyi mpeshyi

Nyuma yo gusaba Ubuyobozi bwa Manchester United,Cristiano Ronaldo arifuzwa...
3 July 2022 0

Cristiano Ronaldo yasabye Manchester United kumurekura akigendera

Inkuru zikomeje gucicikana ko Cristiano Ronaldo yasabye ikipe ya Manchester...
2 July 2022 0

Basketball: U Rwanda rwatsinzwe na Sudan y’Epfo mu mukino warebwe na...

Ikipe ya Sudani y’Epfo yatsinze u Rwanda amanota 73 kuri 63 mu rugendo rwo...
1 July 2022 0