skol

CAN 2025: Nigeria na Misiri zageze muri ¼

Yanditswe: Tuesday 06, Jan 2026

featured-image

Ikipe y’Igihugu ya Nigeria “Super Eagles” yanyagiye Mozambique ibitego 4-0 naho Misiri itsinda Benin ibitego 3-1, zombi zibona itike ya ¼ cy’Igikombe cya Afurika.

Ku wa Mbere tariki 5 Mutarama 2026, ni bwo hakinwe imikino ibanziriza iya nyuma ya 1/8 y’Igikombe cya Afurika kiri kubera muri Maroc.

Umukino wari utengerejwe wahuje Nigeria na Mozambique kuri Complexe Sprotif de Fes.

Ikipe y’Igihugu ya Nigeria ni yo yatangiye neza umukino kuko ku munota wa kabiri Rutahizamu wayo Victor Osimhen yari yamaze gushyira umupira mu izamu ariko umusifuzi Abdou Abdel Mefire uri kwandika amateka yo kuba ari we musifuzi muto muri iri rushanwa, yitabaza VAR avuga ko habayemo kurarira.

Iyi kipe ntiyacitse intege kuko ku munota wa 20, yafunguye azamu ku mupira mwiza Akor Adams yahaye Ademola Lookman awushyira mu izamu.

Nyuma y’iminota itanu gusa, Nigeria yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na rutahizamu Victor Osimhen.

Igice cya mbere cyarangiye Nigeria yatsinze Mozambique ibitego 2-0.

Mu igice cya kabiri, iyi yakomeje gukina neza bidatsinze ku munota wa 47 yabonye igitego cya gatatu cyatsinzwe na Victor Osimhen ku mupira wahinduwe imbere y’izamu na Ademola Lookman awushyira mu rushundura.

Akor Adams wari mwiza muri uyu mukino yashyizemo igitego cya kane ku munota wa 79, ku mupira yahawe na Ademola Lookman.

Ntakindi gitego cyabonetse kugeza umukino urangiye Nigeria inyagiye Mozambique ibitego 4-0, ibona itike ya 1/4 cy’irangiza cya CAN 2025.

Muri ¼, The Super Eagles izahura n’ikomeza hagati ya Algeria na RDC.

Mu mukino wabanjirije uyu, Ikipe y’Igihugu ya Misiri yasezereye iya Benin iyitsinze ibitego 3-1, nyuma yo kwitabaza iminota 30 y’inyongera kuko 90 isanzwe yari yarangiye ari igitego 1-1.

Muri uyu mukino, ibitego bya Misiri byatsinzwe na Marwan Attia, Yasser Ibrahim na Mohammad Salah mu gihe Benin yatsindiwe na Jodel Dossou.

Misiri yakomeje muri ¼ irategereza ikipe iva hagati ya Cote d’Ivoire na Burikina Faso.

Imikino isoza iya ⅛ irakinwa kuri uyu wa Kabiri, aho Algeria ikina na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo saa 18:00; ni mu gihe Côte d’Ivoire ikina na Burkina Faso saa 21:00.

Akor Adam wagize umukino mwiza yishimira igitego cya Kane yatsindiye Nigeria

Akor Adams ahanganiye umupira

Alex Iwobi mu bakinnyi bagize umukino mwiza

Ademola Lookman na Victor Osimhen binjije ibitego byatumye Nigeria ibona itike ya 1/4 cy’Igikombe cya Afurika

Abakinnyi ba Nigeria bishimira igitego cya mbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa