skol
fortebet

CAN2023: Carlos Ferrer yahamagaye Akinnyi azifashisha ku mukino wa Mozambique

Yanditswe: Thursday 01, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Amavubi) Carlos Ferrer yahamagaye abakinnyi 28 agomba kwifashisha ku mukino bazahuramo na Mozambique mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika.

Sponsored Ad

Umukino w’ikipe y’Igihugu Amavubi na Mozambique utegangijwe tariki 18 Kamena 2023 ukazabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Ni itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika giteganyijwe kubera mu gihugu cya Cote d’Ivoire uyu mwaka.

Mu bahamagawe harimo abakina imbere mu gihugu ndetse n’abakina hanze ni mu gihe kandi icyizere cyo gukomeza ku Amavubi cyabaye kubera mpaga y’ibitego 3-0 yatewe na Bénin ku makosa yo gukinisha umukinnyi Muhire Kevin warufite amakarita abiri y’umuhondo mu mikino.

Ni icyemezo cyahise gishyira iyi kipe y’umutoza Carlos Ferrer ku mwanya wa nyuma mu tsinda L n’amanota abiri, mu gihe Bénin yahise ifata umwanya wa kabiri muri iri tsinda n’amanota ane.

Carlos Ferrer kuri iy’inshuro yahamagaye abakinnyi bagomba kumutabara gushaka intsinzi batarimo Kagere Meddie wakinnye imikino yabanje mbere.

Yannick Mukunzi warumaze igihe atagaragara mu Amavubi kubera ikibazo cy’imvune yagize yahamagawe kuri iyi nshuro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa