skol

Canada yangiye abahagarariye Iran kwitabira Inteko Rusange ya FIFA

Yanditswe: Thursday 30, Apr 2026

featured-image

Abahagarariye Ishyirahamwe rya Ruhago muri Iran, bangiwe kwitabira Inteko Rusange y’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), kuko Mehdi Taj uriyobora yahoze mu Mutwe Udasanzwe w’Ingabo za Iran (IRGC).

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 30 Mata 2026, ni bwo abanyamuryango ba FIFA baza guhurira muri mu Mujyi wa Vancouver muri Canada mu Nteko Rusange igiye guterana ku nshuro ya 76.

Ni Inteko Rusange iteganyijwemo gutegura Igikombe cy’Isi cya 2026, kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ifatanyije na Mexique ndetse na Cananda.

Iran ni kimwe mu bihugu byari byitezwe guhagararirwa muri iyi Nteko Rusange, dore ko hari gushidikanywa ku bwitabire bwayo mu Gikombe cy’Isi kubera intambara irimo hagati yayo na Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iran yagombaga guhagararirwa na Perezida w’Ishyirahamwe, Mehdi Taj; Umunyamabanga Mukuru, Hedayat Mombeni; ndetse n’Umunyamabanga Mukuru wungirije Hamed Momeni.

Aba bose bari bafite visa zibemerera kwinjira muri Canada, ariko bageze ku kibuga cy’indege bangirwa kwinjira ndetse barananizwa, kugeza bafashe icyemezo cyo gufata indege ibasubiza iwabo banyuze muri Turikiya.

Itangazo ryashyizwe hanze na Iran rigira riti “Abari bitabiriye Inteko Rusange ya FIFA basubiye muri Turikiya nyuma yo gufatwa nabi ku kibuga cy’indege n’abakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka. Aba bafashe nabi umwe mu banyacyubahiro bacu wari ushinzwe umutekano.”

Iri ryakurikiwe n’itangazo rya Leta ya Canada rivuga ko nta muntu wo mu Mutwe Udasanzwe w’Ingabo za Iran (Islamic Revolutionary Guard Corps- IRGC), wemerewe kwinjira muri icyo gihugu.

Yagize iti “Ntabwo twavuga ku byabaye ku muntu ku giti cye, mu rwego rwo gukurikiza amategeko. Leta yabishyizeho umucyo kandi kenshi ko abari muri IRGC batemerewe kwinjira muri Canada ndetse nta mwanya bagomba guhabwa mu gihugu cyacu.”

“Twafashe umwanzuro wo kubakumira kandi kandi bizahoraho, mu rwego rwo kurindira umutekano Abanya-Canada, no kubungabunga imikorere myiza y’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka.”

Kuva mu mpera za Gashyantare 2026, hatangiye kwibazwa niba Iran izitabira Igikombe cy’Isi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera intambara iki gihugu cyayigabyeho gifatanyije na Israel.

Igikombe cy’Isi kizaba kuva tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026. Iran iri mu Itsinda G isangiye na Misiri, u Bubiligi na Nouvelle-Zélande.

Ibitero bya Israel na Amerika kuri Iran byagabwe ku wa 28 Gashyantare 2026. Iran na yo yagabye ibitero byo kwihimura ku bice birimo ibirindiro by’ingabo za Amerika biherereye mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati nka Qatar, UAE, Kuwait, Bahrain, Jordanie, Arabie Saoudite na Iraq.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa