skol

Carlo Ancelotti yahishuye isezerano rikomeye yahaye umukinnyi we Valverde

Yanditswe: Thursday 15, Sep 2022

featured-image

Umutoza wa Real Madrid,Carlo Ancelotti,yatangaje ko yagiranye ikiganiro cyihariye n’umwe mu bakinnyi agenderaho,Federico Valverde,amubwira ko nadatsinda ibitego icumi muri uyu mwaka w’imikino azashwanyaguza impamyabumenyi ye y’ubutoza akigendera.
Ibi uyu mutoza yabitangaje kuri uyu mugoroba,ubwo uyu mukinnyi yamufashaga kwigaranzura RB Leipzig yari yabazengereje cyane mu mukino w’umunsi wa 2 wa Champions League.
Carlo Ancelotti yagize ati "Nabwiye Valverde ko aramutse adatsinze byibuze (…)

Umutoza wa Real Madrid,Carlo Ancelotti,yatangaje ko yagiranye ikiganiro cyihariye n’umwe mu bakinnyi agenderaho,Federico Valverde,amubwira ko nadatsinda ibitego icumi muri uyu mwaka w’imikino azashwanyaguza impamyabumenyi ye y’ubutoza akigendera.

Ibi uyu mutoza yabitangaje kuri uyu mugoroba,ubwo uyu mukinnyi yamufashaga kwigaranzura RB Leipzig yari yabazengereje cyane mu mukino w’umunsi wa 2 wa Champions League.

Carlo Ancelotti yagize ati "Nabwiye Valverde ko aramutse adatsinze byibuze ibitego 10 muri uyu mwaka w’imikino, nzaca uruhushya rwo gutoza nkagenda.”

Valverde ameze neza cyane, na none yerekanye ubuhanga bwe.Iyo ageze mu rubuga rw’amahina buri gihe bigora abo bahanganye.

Valverde yatsinze igitego kimwe gusa mu mwaka w’imikino ushize akoresheje ukuguru kw’ibumoso, ntibyari bisanzwe kuri njye kubyemera. Uyu munsi yongeye gutsindisha ikirenge cy’ibumoso. "

Uyu mutoza yavuze ko rutahizamu we agenderaho Benzema nabasha kwitoza mbere y’umukino bafitanye na Atletico Madrid azakina.

Abajijwe impamvu ikipe ye iri gutsinda cyane muri iyi minsi,Ancelotti yagize ati"Umukinnyi wese muri iyi kipe ni umufana wa Real Madrid [Madridista], icyo ni cyo kintu cy’ingenzi."

Real Madrid imaze gutsinda imikino yose yakinnye muri uyu mwaka w’imikino ndetse n’umutoza Ancelotti aheruka kwemeza ko uyu mwaka yazamuye urwego kurusha ubushize kandi yaratwaye La Liga na UEFA Champions League.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa