skol
fortebet

Carlo Ancelotti yatangaje abakinnyi abona bazasimbura ikiragano cya Messi na Cristiano

Yanditswe: Sunday 25, Dec 2016

Sponsored Ad

Cristiano Ronaldo na Lionel Messi, ni abakinnyi bigaruriye isi muri iyi myaka, dore ko bamaze imyaka 9 bahatanira igihembo cya Ballon d’Or ntawundi ugikozaho imitwe y’intoki, aho Lionel amaze kuyitwara inshuro 5, mu gihe Ronaldo yayitwaye inshuro 4.
Carlo Ancelotti, warahoze atoza ikipe Real Madrid yo muri Espagne ubu akaba ari umutoza w’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage, nk’uko yabitangarije ikinyamakuru Tutto Sports, abona umunya Argentine Dybala n’umunya Brazil Neymar aribo bazasimbura (...)

Sponsored Ad

Cristiano Ronaldo na Lionel Messi, ni abakinnyi bigaruriye isi muri iyi myaka, dore ko bamaze imyaka 9 bahatanira igihembo cya Ballon d’Or ntawundi ugikozaho imitwe y’intoki, aho Lionel amaze kuyitwara inshuro 5, mu gihe Ronaldo yayitwaye inshuro 4.

Carlo Ancelotti, warahoze atoza ikipe Real Madrid yo muri Espagne ubu akaba ari umutoza w’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage, nk’uko yabitangarije ikinyamakuru Tutto Sports, abona umunya Argentine Dybala n’umunya Brazil Neymar aribo bazasimbura Messi na Ronaldo.

Yagize ati"Dybala ashobora kuzakora amateka muri Juventus mu myaka 10 iri imbere, arihariye, ntiwagereranya Dybala n’undi mukinnyi uwo ari we wese, Dybala na Neymar nibo mbona bazasimbura Messi na Ronaldo."

Ancelloti atangaje ibi nyuma y’uko abandi basesenguze muri ruhago ndetse banayikurikiranira hafi, bo bemeza ko Gareth Bale na Neymar Jr. aribo bazasimbura iki kiragano cya Messi na Cristiano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa