skol
Kigali

Carlo Ancelotti yihanangirije Eden Hazard wifuza gukina ari ku rwego rwo hasi

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 27 October 2021

Umukinnyi ukina asatira mu ikipe ya Real Madrid,Eden Hazard, yasabwe ’kwihanganira’ ko umutoza we Carlo Ancelotti atamuha umwanya wo gukina kubera ko hari abandi bakinnyi bari ku rwego rwiza kumurusha.


Umutoza Carlo Ancelottei yavuze ko ’ashima abandi bakinnyi’ kurusha Hazard ndetse uyu mutoza wa Real Madrid yahaye umuburo uyu mubiligi utagihabwa umwanya uhagije wo gukina.

Hazard, ufite imyaka 30, yananiwe kwitwara neza i Madrid kuva yagurwa miliyoni 89 z’amapawundi avuye muri Chelsea mu myaka ibiri ishize, ahanini bitewe n’imvune n’ibibazo byo kudahozaho.

Uyu rutahizamu yabonetse ku mikino hafi ya yose muri uyu mwaka w’imikino uretse imikino ibiri atagaragaye kubera imvune y’imitsi.

Hazard ntiyabonetse ku mukino wa Shakhtar Donetsk na Athletic Bilbao,nubwo niyo aboneka amahirwe menshi ari uko Ancelotti atari kumuha umwanya.

Hazard yatangiye mu kibuga imikino itanu gusa muri uyu mwaka w’imikino ndetse yari umusimbura utarakoreshejwe mu mukino uheruka wa El Clasico,ikipe ye ya Madrid yatsinze Barcelona 2-0 ku cyumweru.

Uwahoze ari umutoza wa Everton, Ancelotti, avuga ko Hazard agomba kwemera ko ari inyuma ya Vinicius Junior na Rodrygo kuri ubu.

Ancelotti yabwiye itangazamakuru ryo muri Espagne ati: ’Afite ibintu byose ariko agomba kwihanganira iki kibazo.’ ’Kuri ubu afite umutoza uri guhitamo abandi bakinnyi.’

Amagambo ya Ancelotti asa nkaho yemeza ko kuba Hazard yarabuze mu bakinnyi 11 bitatewe gusa n’ubuzima bwe ahubwo nawe ari ku rwego rwo hasi.

Umunyabigwi muri Madrid, Fernando Morientes, yatangarije Sportsmail ko Madrid itazategereza igihe kinini ko Hazard azamura urwego muri Espagne.

Morientes watwaranye Champions League inshuro eshatu na Real Madrid, yagize ati: "Madrid ikunda kwihanganira cyane abakinnyi bameze gutya."

’Turabizi ko Hazard ari mwiza cyane, ariko birashoboka ko hari igihe Real Madrid igomba gufata icyemezo.

’Uyu mwaka ni umwaka ukomeye, ni ingenzi kuri we kandi agomba kwerekana ibyo afite.’

Yongeyeho ati: ’Bategereje imyaka ibiri kugira ngo agere ku rwego rwo hejuru. Uyu mwaka wari umwaka aho iyi kipe, abafana na bagenzi be bakinana bari bategereje Hazard mwiza ariko ntabwo yatangiye mu buryo bwiza bushoboka.

’Gutegereza igihe kinini ku mukinnyi wari mwiza muri Chelsea ... Real Madrid ishobora guhitamo kutazongera gutegereza.’

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umubyeyi wa Mutabazi Yves yavuze amagambo akomeye nyuma yo kubona umwana...

Nyina wa Mutabazi Yves wari waburiwe irengero muri Leta Zunze Ubumwe...
25 January 2022 0

Yahishe amaboko kandi yari umunyezamu!!!myugariro wa Comoros wakinnye...

Umukinnyi ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe ya Comoros,Chaker...
25 January 2022 0

Georgina Rodriguez yahishuye akaga yahuye nako ubwo yasuraga Cristiano...

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo witwa Georgina Rodriguez akomeje kuvugwa mu...
25 January 2022 0

AFCON2021: Umubyigano kuri stade i Yaoundé wapfiriyemo abafana 8 hakomereka...

Abantu umunani biravugwa ko bapfuye naho ababarirwa muri mirongo...
25 January 2022 0

Mutabazi Yves wari waburiwe irengero yabonetse

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yatangaje ko Mutabazi...
24 January 2022 0

Rwatubyaye yagize imvune ikomeye igiye gutuma amara hanze amezi asaga...

Ikipe ya FC Shkupi ikinamo myugariro w’umunyarwanda, Rwatubyaye Abdul...
24 January 2022 0