skol
fortebet

Casa Mbugo abona amakipe aba akeneye ibikombe mu Rwanda atarenga 4

Yanditswe: Thursday 30, Mar 2017

Sponsored Ad

Casa Mbungo Andre umutoza mukuru w’ikipe ya Sunrise aratangaza ko amakipe akina shampiyona y’u Rwanda ashaka igikombe atari menshi dore ko aba agikeneye cyane ari abiri n’andi abiri nayo akaza agishakisha ariko atagishyizeho umutima.
APR FC na Rayon Sports niyo makipe rukumbi mu Rwanda atangira shampiyona afite intego y’igikombe cya shampiyona ni mu gihe na Police FC na AS Kigali nazo ngo ziba ziri hafi aho.
Yagize ati "Ikipe ziba zishaka ibikombe mu Rwanda ntago ari nyinshi, ni Rayon Sports, (...)

Sponsored Ad

Casa Mbungo Andre umutoza mukuru w’ikipe ya Sunrise aratangaza ko amakipe akina shampiyona y’u Rwanda ashaka igikombe atari menshi dore ko aba agikeneye cyane ari abiri n’andi abiri nayo akaza agishakisha ariko atagishyizeho umutima.

APR FC na Rayon Sports niyo makipe rukumbi mu Rwanda atangira shampiyona afite intego y’igikombe cya shampiyona ni mu gihe na Police FC na AS Kigali nazo ngo ziba ziri hafi aho.

Yagize ati "Ikipe ziba zishaka ibikombe mu Rwanda ntago ari nyinshi, ni Rayon Sports, ni APR FC. Police FC ikaza iherekeza ishaka igikombe, AS Kigali nayo ikaza iherekeza ishaka igikombe, amakipe menshi ntago uwo muco arawugira wo kumva ko yahatanira ibikombe."

Casa Mbungo Andre ni umwe mu batoza bamaze kugira inararibonye mu kazi k’ubutoza mu Rwanda, ubu atoza ikipe ya Sunrise ariko mbere y’uko yerekeza muri iyi kipe yanyuze mu makipe atandukanye arimo AS Kigali na Police FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa