Casa Mbungo abona abasifuzi bakwiye gusubira muri amwe mu mategeko y’ibanze abagenga
Yanditswe: Monday 03, Apr 2017
Umutoza w’ikipe ya Sunrise FC Casa Mbungo Andre abona abasifuzi bo mu Rwanda bakwiye gusubira muri amwe mu mategeko abagenga y’ibanze cyane cyane atuma bavugana mu kibugana kuko muri iyi minsi umusifuzi wo kuruhande arasifura uwo hagati nta mubone.
Ni nyuma y’umukino wahuje Sunrise na Bugesera aho hagaragaye kutumvikana ku byemezo bimwe na bimwe umusifuzi yagenda afata ntibyemeranyweho n’impande zombi.
Nyuma y’uyu mukino Casa Mbungo yavuze ko abasifuzi basifuye basaga nabari muri (...)
Umutoza w’ikipe ya Sunrise FC Casa Mbungo Andre abona abasifuzi bo mu Rwanda bakwiye gusubira muri amwe mu mategeko abagenga y’ibanze cyane cyane atuma bavugana mu kibugana kuko muri iyi minsi umusifuzi wo kuruhande arasifura uwo hagati nta mubone.
Ni nyuma y’umukino wahuje Sunrise na Bugesera aho hagaragaye kutumvikana ku byemezo bimwe na bimwe umusifuzi yagenda afata ntibyemeranyweho n’impande zombi.
Nyuma y’uyu mukino Casa Mbungo yavuze ko abasifuzi basifuye basaga nabari muri meforme(batari mu bihe byabo) ariko ko bakwiye gusubira muri bya bintu bintu byibanze bituma umwe abona undi mu gihe umukino urimo kuba, kuko n’ubwo twa tuma bambara mu matwi tuduma bumvikana twageze mu Rwanda ariko ngo akeka atari twinshi kuburyo twajya ku bibuga byose.
Ati “Nkeka n’uwayoboraga hari byinshi byamugoye, urebye nk’igitego badutsinze umwataka yawukoresheje akaboko mugenzi we arawutsinda, urebye oruje yasifuye umwataka wacu ari ku izamu umukinnyi wabo yicaye ku murongo nkeka ko atabibonye, ngira ngo nawe uyu munsi ndakeka ko yari muri meforme.”
“Njye nibaza ko ikingenzi ari uko basubira mu mategeko y’ibanze abagenga, kera ntago bagira utu twuma tuduma bavugana mu gihe cy’umukino ariko hari uburyo bw’ibanze bakoresha mu migendere yabo ku buryo bimufasha kubona bagenzi be bo ku mpande, yego muri iki gihe hari ibibafasha kugira ngo babashe kumvikana ariko nibaza ko tudafite byinshi ku buryo byajya ku bibuga byose, ikigenzi n’uko basubira muri bimwe by’ibanze bibafasha kubonana mu kibuga.”
Ku mukino wa Rayon Sports na Sunrise umusifuzi wo kuruhande yagaragaye amanitse igitambaro iminota igera kuri 2 uwo hagati atamureba kandi hari habaye ikosa, byongeye no kugaragara ku mukino wa Bugesera na Sunrise mu mpera za kino cyumweru gishize aho umusifuzi yamanitsai igitambaro hafi umunota wose mu gihe uwo hagati yari yikomereje umukino nta kibazo.
Umusifuzi yamanitse igitambaroooooo kugeza igihe uwo hagati atamuboneye
Usanga muri iyi minsi ikintu kijyanye n’uburyo abasifuzi bavuganamo mu gihe cy’umukino atari bwiza kuko hagenda haba amakosa amwe n’amwe ashingiye kukutumvikana cyangwa kutabonana k’umusifuzi wo hagati n’uwo ku ruhande.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *