skol
fortebet

Casa Mbungo arifuza kwandika amateka mu ikipe ya Kiyovu Sports

Yanditswe: Wednesday 27, Sep 2017

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Kiyovu Sports Casa Mbungo Andre aratangaza ko agiye gukora ibishoboka byose agafasha abakinnyi be umwaka wo guhatana kugira ngo bazitware neza muri shampiyona iratangira kuri uyu wa Gatandatu Taliki ya30 Nzeri 2017 bahura na Musanze FC.
Iyi kipe yaguze abakinnyi bashya kandi bazwi mu makipe akomeye hano mu Rwanda, nyuma yo kurokoka kwerekeza mu cyiciro cya kabiri ubuyobozi bwayo bwasezeranyije abafana ko bagiye gukora ibishoboka byose ikipe ikitwara neza ndetse (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Kiyovu Sports Casa Mbungo Andre aratangaza ko agiye gukora ibishoboka byose agafasha abakinnyi be umwaka wo guhatana kugira ngo bazitware neza muri shampiyona iratangira kuri uyu wa Gatandatu Taliki ya30 Nzeri 2017 bahura na Musanze FC.

Iyi kipe yaguze abakinnyi bashya kandi bazwi mu makipe akomeye hano mu Rwanda, nyuma yo kurokoka kwerekeza mu cyiciro cya kabiri ubuyobozi bwayo bwasezeranyije abafana ko bagiye gukora ibishoboka byose ikipe ikitwara neza ndetse byashimangiwe na CasaMbungo mu kiganiro yagiranye na The New Times dukesha iyi nkuru.

Yagize ati “Ni urugendo rukomeye tugiye gutangira gusa ngiye gufasha abakinnyi banjye umwuka wo guhatana kugira ngo twitware neza.Turifuza gukora amateka muri Kiyovu gusaibyo tuzabigeraho ari ukoturi gutsinda.Dufite abakinnyi beza badufasha kubigeraho niyo mpamvu dushaka guhindura ibabaye umwaka ushize.”

Ikipe ya Kiyovu yaguze abakinnyi bakomeye benshi ndetse intego zibanze ifite ni ukwitwara neza mu mikino iri imbere cyane cyane bagahatanira kimwe mu bikombe bikinirwa hano mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa