skol

Casa Mbungo yagaye urwego rwa Rayon Sports yamutsinze

Yanditswe: Friday 25, Nov 2022

featured-image

Umutoza wa AS Kigali, Casa Mbungo André yavze ko nubwo batsinzwe na Rayon Sports muri shampiyona,itari ku rwego rwo kubatsinda kuko itakinnye neza kubarusha.
Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo gutsindwa igitego 1-0 na Rayon Sports,Umutoza Mbungo yavuze ko iyi kipe ikunzwe cyane mu Rwanda itari nziza ku buryo yabatsinda ahubwo bakinnye yo igatsinda.
Yagize ati "Mu mukino twateye mu izamu kenshi, twagerageje gukina neza. Sinzi ko uyu munsi Rayon Sports yari nziza, ni Rayon Sports (…)

Umutoza wa AS Kigali, Casa Mbungo André yavze ko nubwo batsinzwe na Rayon Sports muri shampiyona,itari ku rwego rwo kubatsinda kuko itakinnye neza kubarusha.

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo gutsindwa igitego 1-0 na Rayon Sports,Umutoza Mbungo yavuze ko iyi kipe ikunzwe cyane mu Rwanda itari nziza ku buryo yabatsinda ahubwo bakinnye yo igatsinda.

Yagize ati "Mu mukino twateye mu izamu kenshi, twagerageje gukina neza. Sinzi ko uyu munsi Rayon Sports yari nziza, ni Rayon Sports yatsinze ariko si Rayon Sports yari nziza, ni AS Kigali yari nziza."

Umutoza wa AS Kigali yavuze ko nubwo batsinzwe yishimiye uko abasore be bakinnye kuko ngo kuva yagera muri AS Kigali ari umwe mu mikino mike bakinnye neza ariko amahirwe akabura.

AS Kigali yananiwe kwishyura igitego yatsinzwe ku munota wa 9 na Rutahizamu wa Rayon Sports,Musa Essenu n’umutwe.

Nubwo Casa avuga gutya,ikipe ya Rayon Sports yabonye andi mahirwe 2 akomeye ya rutahizamu Willy Onana asigarana n’umunyezamu Ntwari Fiacre ariko ntiyayabyaza umusaruro.

Uyu mukino w’ikirarane watumye Rayon Sports ihita iyobora urutonde rwa shampiyona by’agateganyo n’amanota 22, AS Kigali yagumye ku mwanya wa kane n’amanota 17.

Ku munsi wa 11 wa Shampiyona Rayon Sports izasura Musanze FC ku Cyumweru tariki 27 Ugushyingo saa 15:00, mu gihe AS Kigali izakina na Marine kuwa Mbere tariki 28 Ugushyingo kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa