Umutoza wa AS Kigali, Casa Mbungo André yavuze ko abakinnyi b’iyi kipe biganjemo abashya batari ku rwego yifuza bityo bizamufata igihe kinini kugira ngo bajye ku rwego rurenze cyane urwo bariho ubu.
Ibi yabitangaje nyuma y’uko batsinze Bugesera FC igitego 1-0 cya Ndayishimiye Antoine Dominique ndetse uyu akanahusha penaliti.
Aganira n’abanyamakuru yagize ati "Bizadufata igihe kugira ngo babashe kwitwara neza kurenza uko bitwaye uyu munsi, urebye ni abakinnyi batanakinaga no mu makipe yabo bizadufata igihe, ni ngombwa ko bamera neza mu bijyanye n’imbaraga ndetse ku bijyanye no mu mutwe bakamenya ko ahazaza habo muri ruhago ari bo bahafite mu maboko yabo, ni ibintu bizantwara imbaraga ariko nzagerageza kubyitwaramo neza."
AS Kigali igizwe n’abakinnyi benshi bashya barimo Ndayishimiye Antoine Dominique, Iyabivuze Ose na Ntirushwa Aime batijwe bavuye muri Police FC, Ngabonziza Gylain, Itangishaka Blaise na Ishimwe Fiston bakaba intizanyo za APR FC, bose bakaba batarakinaga, hari kandi Kimenyi Yves, Ndayishimiye Thierry, Benedata Janvier na Ishimwe Saleh bavuye muri Kiyovu Sports, Nishimwe Blaise wavuye muri Rayon Sports, Cuzuzo Aime Gael wavuye muri Gasogi United n’abandi.
Aba bose biswe ’abarakare’kuko aho bavuye batakinaga mu gihe abandi birengagijwe bakazira ubuntu
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *