skol
fortebet

Casa Mbungo yarahiriye kugarura Kiyovu Sports mu makipe ahatana

Yanditswe: Saturday 05, Aug 2017

Sponsored Ad

Umutoza mushya wa Kiyovu Sports Casa Mbungo Andre aratangaza ko yiteguye kugarurira iyi kipe mu ruhando rw’amakipe ahatanira ibikombe mu Rwanda.
Kiyovu Sports n’imwe mu makipe amaze igihe muri shampiyona y’u Rwanda ariko atagifite igitinyiro cyane ko mu mwaka w’imikino ushize yamanutse mu cyiciro cya kabiri igarurwa n’isezera ry’Isonga yari yabonye itike yo kugaruka mu cyiciro cya mbere ariko igatangaza ko itazacyitabira.
Mu kiganiro Casa Mbungo yahaye ikinyamakuru The new Times dukesha iyi (...)

Sponsored Ad

Umutoza mushya wa Kiyovu Sports Casa Mbungo Andre aratangaza ko yiteguye kugarurira iyi kipe mu ruhando rw’amakipe ahatanira ibikombe mu Rwanda.

Kiyovu Sports n’imwe mu makipe amaze igihe muri shampiyona y’u Rwanda ariko atagifite igitinyiro cyane ko mu mwaka w’imikino ushize yamanutse mu cyiciro cya kabiri igarurwa n’isezera ry’Isonga yari yabonye itike yo kugaruka mu cyiciro cya mbere ariko igatangaza ko itazacyitabira.

Mu kiganiro Casa Mbungo yahaye ikinyamakuru The new Times dukesha iyi nkuru yatangaje ko ari gutegura ikipe ikomeye ishobora kuzagora amakipe mu mwaka w’imikino utaha ndetse ko bidakwiye gutungura abantu babonye Kiyovu Sports iri mu makipe ahatanira ibikombe.

Yagize ati “Turi gukora cyane imyitozo kugira ngo twitegure shampiyona itaha.Nubwo dufite abakinnyi bibanze ,ntibivuze ko tutazongeramo abandi.Nishimiye kongera guhatana mu mwaka w’imikino utaha kandi ni ahanjye ho gutegura abakinnyi kugira ngo tuzitware neza.Ikinyabupfura niyo ntwaro y’ingenzi kandi nidukorera hamwe nta kabuza ikipe ya Kiyovu izongera itware ibikombe."

Casa mbungo yasinye amasezerano y’imyaka 2 muri Kiyovu aho yifuza gufasha iyi kipe kongera kugarura igitinyiro cyayo no kwigaragaza muri shampiyona y’u Rwanda no mu gikombe cy’Amahoro umwaka w’imikino utaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa