skol
fortebet

Casemiro yagaragaje ubwoba afitiye Messi bagiye guhurira muri 1/16 cya Champions League

Yanditswe: Monday 14, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nubwo hashize amezi atandatu avuye muri FC Barcelona, ​​kubona iyi kipe yo muri Espagne idafite Lionel Messi bikomeje kuba ibintu bidasanzwe kuri bamwe, ndetse n’abakinnyi.

Sponsored Ad

Umukinnyi wo hagati wa Real Madrid, Casemiro,yaganiriye na AS avuga ku kugenda kwa Cristiano Ronaldo ava muri Los Blancos.

Casemiro yavuze ko igihe Ronaldo yavaga muri Real Madrid, ntawahakana ko bumvise igihombo cye, bityo akaba yumva ibyo Barcelona iri guhura nabyo nyuma yo kugenda kwa Messi.

Ati: "Nibisanzwe, ntitwabimenye kuko twari tubafite iruhande rwacu, ariko Messi na Cristiano bombi bahinduye umupira w’amaguru. Mbere y’aho,abatsindaga ibitego byinshi muri shampiyona batsindaga ibitego 20 cyangwa 25.Aba bombi bahageze batangira gutsinda 40, 50 cyangwa 60. Byasaga nk’ibidashoboka. Bahinduye umukino. Cristiano yatsinze ibitego byinshi kurenza imikino yakinnye muri Real Madrid, ”

Ni ibintu by’ubusazi. Iyo umukinnyi nkuriya avuye mu ikipe, nibisanzwe ko ikipe imubura.Ariko ntekereza ko icyangombwa ari ugushaka impinduka vuba bishoboka.

Barça igomba kumenyera uku kuri gushya. Madrid yakiriye kubaho muri ubwo buryo. Kandi Barça izabikora, byanze bikunze. Kubera ko aya makipe ari manini ku isi kandi yamye ari meza cyane mu mateka. ”

Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Bresil yavuze kandi ku kongera guhura na Messi,kuko kuri uyu wa Kabiri hateganyijwe umukino ubanza wa 1/16 cya UEFA Champions League hagati ya Paris Saint-Germain na Real Madrid.

Nubwo bahanganye, Casemiro ntashidikanya gushyira uyu mugabo w’imyaka 34 mu bakinnyi batatu ba mbere beza mu mupira w’amaguru mu mateka.

Casemiro yagize ati "Ntibishoboka gukumbura Messi! Ndakubwiza ukuri: kubura kwe biragaragara; ibintu byose yakoze muri Barcelona biragaragara. N’umukinnyi ukundwa n’abantu bose bamubonye. Niba ukunda umupira,ukwiye gukunda Messi. Ari mu bakinnyi batatu ba mbere mu mateka."

Nyuma yo kuva muri Barça,ushobora kubona akamaro yari afite mu ikipe. Niyo mpamvu ari ikirango cy’ikipe. Agiye kongera kuza i Bernabéu mu gihe gito, ariko tuzaba twiteguye kuko bidashoboka ko mpagarika Messi njyenyine.Bagenzi banjye bagomba kumfasha.Guhangana na PSG, tuzabona umukino ukomeye. ”

PSG ifite ikizere ko Messi ashobora kugaruka mu bihe byiza yarimo muri FC Barcelona,akayifasha guhangana n’ikipe yamenyereye guhura nayo muri Espagne.

Nubwo Messi atorohewe mu Bufaransa,aramutse afashije ikipe ya Ligue 1 gutwara igikombe cya Champions League yajya mu mateka y’iyi kipe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa