Umutoza Cassa Mbungo Andre yatangaje ko imwe mu mpamvu zatumye yemera gutoza ikipe ya Kiyovu Sports yari yamanutse miu cyiciro cya kabiri ikabona amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere kubera kwikuramo kw’Isonga,ari uko ubuyobozi bwa Kiyovu Sports burajwe ishinga no kongera guhatanira ibikombe.
Uyu mutoza uri mu beza mu Rwanda yatunguye benshi ubwo byatangazwaga ko yagizwe umutoza wa Kiyovu aho abantu benshi batiyumvishaga ukuntu yakwemera kuyerekezamo kubera ibibazo ihorana.
Mu (…)

Mu kiganiro yagiranye na Raadio 10 ku munsi w’ejo taliki ya 24 Kanama yavuze ko nubwo ibibazo bitakemutse ijana ku ijana yahisemo kwerekeza muri iyi kipe kubera ubushake bwo gushaka abakinnyi ifite ndetse n’intego ifite umwaka w’imikino utaha zirimo gutwara kimwe mu bikombe bihatanirwa mu Rwanda.
Yagize ati “N’ikipe yiteguye guhatana kandi urebye abakinnyi mfite sinatinya kuvuga ko n’igikombe nshobora kugitwara.Abayobozi ba Kiyovu baranyegereye banyereka intego bafite bihurirana n’ibyo kenshi nifuza iyo ndi mu ikipe ibyo mba nifuza.Bashakaga ikipe ihatana kandi nanjye ndi umutoza ukunda ibikombe no gutsinda kandi nanjye biranyorohera gukorana n’ikipe imeze gutyo.”
Uyu mutoza yemeje ko yemeye aka kazi abizi neza ko imbogamizi zitazabura nko gufasha abakinnyi ,kubashakira agahimbazamusyi gusa yemeza ko ubuyobozi bwamuhaye icyizere kandi yizeye ko bazabyitwaramo neza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *